Umuhanzi nyarwanda Tumaini Byinshi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahize umuhigo wo kuzamamaza Yesu Kristo mu mahanga yose. Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Nzakwamamaza’ yagiye hanze kuri uyu wa 22 Mata 2017.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ebyiri ari zo Urwandiko na Ndabihamya, kuri ubu Tumaini Byinshi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Nzakwamamaza’. Tumaini Byinshi ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko akaba ari umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa muri iyi minsi akaba ari kuba ku mugabane wa Amerika ari naho ari gukorera umuziki.
Muri 2015 ni bwo Tumaini Byinshi yerekeje kuri uwo mugabane wa Amerika aho yagiye guturayo ndetse mu minsi ya vuba akaba arimo kwitegura kurushinga. Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com kuririmba yabitangiriye muri korali akiri umwana, arabikurana kuko yumvaga bimuguye neza.
Umuhanzi Tumaini Byinshi ukorera umuziki muri Amerika
Muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Nzakwamamaza’ Tumaini Byinshi yumvikana aririmba muri aya magambo “Nzakwamamaza mu mahanga yose, nzakuririmba ab’isi bakumenye. Yaramanutse (Yesu) ageze ikuzimu afata satani aramunyukanyuka, amwambura imfunguzo, akingura ibituro by’abera bose bavamo ari bazima.Mureke tumwamamaze, ni umwami mwiza ntarenganya ararenganura ab’isi bose mubimenye, yarenganuye abisirayeli abavana mu buretwa, abambutsa inyanja itukura, uwo mwami tumwamamaze’."
UMVA HANO 'NZAKWAMAMAZA' YA TUMAINI BYINSHI
TANGA IGITECYEREZO