RFL
Kigali

Amerika: Romulus yashyize hanze ‘Mana ngenderera’ iri mu gitabo cy'indirimbo zo gushimisha Imana -YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2017 11:12
0


Umuhanzi Romulus Rushimisha wahoze aririmba muri Rehoboth Ministries ariko kuri ubu akaba ari gukora umuziki ku giti cye aho abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Mana ngenderera’, ikaba isanzwe iri mu gitabo cy'indirimbo zo gushimisha Imana.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Romulus Rushimisha uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Unipandishe nione Kanani' yadutangarije ko iyi ndirimbo ‘Mana ngenderera’ yayisubiyemo kuko yatekereje ko abantu benshi bakeneye isengesho riri muri muri iyi ndirimbo. Yagize ati "Ni indirimbo yo mu gitabo cyo gushimisha Imana. Yitwa Mana ngenderera, natekereje ko abantu bakeneye iryo sengesho"

"Yesu Mukiza umva uko nganya, ubwo ugenderera abandi nanjye ntunsige. Ntumiteho mukiza we, umva uko nganya, ubwo ugenderera abandi nanjye ntunsige. Mpa kwegera intebe yawe, mpabw’imbabazi ngupfukamiye mbabaye mpa kukwizera. (..)"Amwe mu magambio agize iyi ndirimbo.

UMVA HANO INDIRIMBO UNIPANDISHE NIONE KANANI YA ROMULUS

UMVA HANO 'MANA NGENDERERA' YA ROMULUS RUSHIMISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND