RFL
Kigali

Amerika: Romulus Rushimisha yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Si yo mpamvu nkuramya'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2017 9:08
0


Romulus Rushimisha ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gusubiramo indirimbo 'Turi hafi yo gutaha' ya Rehoboth Ministries ndetse agashyira hanze n'amashusho yayo, kuri ubu yasohoye indi ndirimbo nshya yise 'Si yo mpamvu nkuramya'.



Muri iyi ndirimbo 'Si nkuramya', Romulus Rushimisha avuga ko ataramya Imana kubera ubutunzi yamuhaye, abana yamuhaye cyangwa ikindi cyose yahawe nayo ahubwo ngo ayiramya kuko Imana ari Imana nyamana ndetse akaba ari yo ikwiriye icyubahiro mu ijuru no mu isi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Romulus yagize ati: "Iyi ndirimbo irimo message isobanurira abantu ko nta mpamvu bagomba kwerekana ituma baramya Imana, Imana tuyiramya kubera ko ari Imana nta kindi."

UMVA HANO 'SI YO MPAMVU NKURAMYA' YA ROMULUS RUSHIMISHA

Romulus yakomeje agira ati: "Waba waburaye, waba warabuze urubyaro, waba uri umukene, nta mpamvu watanga yakubuza guhimbaza Imana. Iyo Inspiration yaje nyuma yo kumva abantu bamwe bavuga ko kubera batabonye urubyaro ko bo nta mpamvu yo kuramya Imana.Bityo mpitamo kwandika iyo ndirimbo kuko ni bwo buryo nkunda gucishamo message cyangwa se inspiration nkuye ku Mana nyuma yo gusenga."

UMVA HANO 'SI YO MPAMVU NKURAMYA' YA ROMULUS RUSHIMISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND