RFL
Kigali

Amerika: Romulus Rushimisha yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Diana Kamugisha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2017 14:04
1


Romulus Rushimisha ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo nshya ‘Arampagije’ yakoranye n’umuhanzikazi Diana Kamugisha na we uri muri Amerika muri gahunda z’ivugabutumwa nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com



Muri iyi ndirimbo ‘Arampagije’ Romulus na Diana Kamugisha bavuga ko Yesu ari we mbaraga zabo bityo akaba abahagije na cyane ko nta cyo bigeze bamuburana. Bati “Mwami wanjye ntacyo nakuburana, wampaye byose urampagije.,.. Iyo ufite Yesu uba ufite byose” Romulus yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma y’iyi ndirimbo, azahita ashyira hanze indi nshya yakoranye na Diana Kamugisha na Adrien Misigaro.  

Diana Kamugisha kuri ubu akomeje kwitabira ibitaramo yatumiwemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabwiye Inyarwanda ko ashima Imana ikomeje kumukoresha mu murimo wayo benshi bagahembuka imitima. Abajijwe igihe azagarukira mu Rwanda cyangwa niba azashima ubushyitsi akigumirayo yavuze ko mu minsi ya vuba azagaruka i Kigali.

UMVA HANO 'ARAMPAGIJE' YA ROMULUS FT DIANA KAMUGISHA

Romulus Rushimisha

Diana Kamugisha hamwe na Romulus Rushimisha

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha hamwe na Adrien Misigaro na Romulus

Diana KamugishaRomulus Rushimisha

Diana Kamugisha ku musozi w'amasengesho uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

UMVA HANO 'ARAMPAGIJE' YA ROMULUS FT DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nidanger7 years ago
    UYUNAWE NDABONA GAHONGAYIRE YARAMWANGIJE, ASIGAYE YIFOTOZA NKAWE





Inyarwanda BACKGROUND