RFL
Kigali

Amerika: Romulus Rushimisha yahuje imbaraga na Gikundiro Rehema bakorana indirimbo bise 'Urugendo'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2018 16:37
0


Romulus Rushimisha wahoze ari inkingi ya mwamba muri Rehoboth Ministries yakoranye indirimbo na Rehema Gikundiro nawe wari umuririmbyi ukomeye cyane muri korali Shalom yo muri ADEPR Gakinjiro. Ni indirimbo bise 'Urugendo' ndetse magingo aya yageze hanze.



Kuri ubu Gikundiro Rehema ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yajyanye n'umugabo we. Indirimbo nshya ya Romulus na Gikundiro yitwa 'Urugendo' bakaba barayikoze nyuma y'igihe gito Gikundiro Rehema ageze muri Amerika. Kuri uyu wa Kabiri tariki 30/10/2018 ni bwo amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Myma yagiye hanze.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com. twabajije Romulus Rushimisha ubutumwa nyamukuru bukubiye muri iyi ndirimbo 'Urugendo', adusubiza muri aya magambo: "Message ikubiye mu ndirimbo iravuga ngo: N'ubwo nari umunyabyaha ariko ubu narahindutse. Ubu mfite inyota yo gukiranuka. N'ubwo iyo mvuye ari kure n'iyo njya ntahareba ndakomeje urugendo kugeza nsohoyeyo."

UMVA HANO INDIRIMBO 'URUGENDO' YA ROMULUS FT GIKUNDIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND