RFL
Kigali

Amerika: Richard Nick Ngendahayo yasohoye indirimbo nshya 'Urera' nyuma y'umwaka asohoye 'Ntwari Batinya'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2018 21:04
1


Nk'uko Richard Nick Ngendahayo yari yabiteguje abakunzi b'ibihangano bye ko ku mpera z'iki cyumweru abagezaho indirimbo ye nshya yise 'Urera', kuri ubu iyi ndirimbo yamaze kugera hanze. Ni indirimbo iri kuri album ye ya 3 amaze iminsi ahugiyeho.



UMVA HANO 'URERA' INDIRIMBO NSHYA YA RICHARD NGENDAHAYO

Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka isaga 8. Iyi ndirimbo ye nshya 'Urera' ije ikurikira 'Ntwari Batinya' yashyize hanze umwaka ushize wa 2017. Uyu muhanzi yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya, ari iya kabiri mu ndirimbo ze zigize album ya 3 igizwe n'indirimbo 7 zatunganyijwe na Producer Patrick Buta ukorera muri Kilulu 9 Production akaba ari nawe watunganyije indirimbo zigize album 'Niwe'. 

Richard Nick Ngendahayo kuri ubu uri gukorana bya hafi na Moriah Entertainment Group ikuriwe na Eric Mashukano Mugisha, avuga ko iyi album ye nshya yarangiye, akaba azajya ashyira hanze indirimbo ziyigize, imwe imwe mbere y'uko amurika album ya gatatu. Laura B ushinzwe itangazamakuru muri Moriah Entertainment Group yatangaje ko iyi ndirimbo nshya ya Richard Nick Ngendahayo iri ku masoko mpuzamahanga akorera kuri Internet ndetse ikaba iri no kuri Youtube kuri konti ya Richard Ngendahayo.

UMVA HANO 'URERA' INDIRIMBO NSHYA YA RICHARD NICK NGENDAHAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa arnold 5 years ago
    the best gospel artist in the whole world is you





Inyarwanda BACKGROUND