RFL
Kigali

Amerika-Nyuma y’imyaka 3 acecetse Romulus Rushimisha yongeye gukora mu nganzo akumbuza abantu ijuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2016 13:08
8


Umuhanzi Romulus Rushimisha wahoze muri Rehoboth Ministries ariko kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka itatu ishize acecetse nta ndirimbo akora, yamaze gusohora indirimbo ikumbuza abantu ijuru.



Indirimbo nshya Romulus yakoranye n’umuhanzi Gentil Misigaro uba muri Canada bakayita Umunsi uruta iyindi, ikubiyemo ubutumwa bukumbuza abantu ijuru bakavuga ko nabo nk’abaharanira kuzarijyamo, batewe amatsiko n’umunsi uruta iyindi ubwo abacunguwe na Yesu Kristo bazaba batambagira mu mihanda y’izahabu.

Romulus Rushimisha ati:Indirimbo iiravuga ngo ningerayo, nzaririmba,nzacuranga,tuzahimbazanya n’abera bose. Tuzibagirwa amakuba twagiriye hano ku isi. Mfite amatsiko yo kuba kuri uwo munsi uruta iyindi.Mbega ibyishimo mbega umunezero uzabayo, tuzahimbazanya n’abera bose,tuti Haleluya Mana uri Uwera.

Romulus Rushimisha usanzwe ayobora umuryango w’ivugabutumwa witwa New Song Evangelistic Ministries, yabwiye Inyarwanda.com ko iteka buri uko agiye kwandika indirimbo ajya kumva inspiration ije ari iyo gukumbuza abera ijuru. Yavuze ko abantu bose bakunda gukurikiranira hafi indirimbo ze, bamaze kumenya ko mu butumwa anyuza mu ndirimbo buba ari ubukumbuza abantu ijuru. Iyo ndirimbo ye nshya akaba yarayiririmbanye n’umuhanzi witwa Gentil Misigaro utuye Canada,akaba umu Producer wigisha umuziki muri Canada ariko wakuriye mu gihugu cya R.D.Congo.

Gentil Misigaro

Gentil Misigaro wafatanyije na Romulus mu ndirimbo Umunsi uruta iyindi

Umuhanzi Romulus Rushimisha

Romulus Rushimisha ni umuhanzi wamenyekanye cyane akibarizwa mu itsinda Rehoboth Ministries. Mu ndirimbo yadutangarije yanditse,izo yamenyekaniyemo cyane harimo: Turi hafi yo gutaha, Nimbona ngeze mu ijuru, Igitaramo mu ijuru n’izindi nyinshi zisa n’izo.

Mu gihe cyose amaze ku mugabane wa Amerika, Romulus Rushimisha yadutangarije ko hashize amezi 4 atangije inzu itunganya umuziki(studio) yitwa New Sound studio, by’umwihariko iyo ndirimbo ye nshya Umunsi uruta iyindi akaba ari iya mbere ikorewe muri iyi studio

UMVA HANO INDIRIMBO UMUNSI URUTA IYINDI YA ROMULUS RUSHIMISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Soso7 years ago
    Courage bene data uwomunsi urakumbuwe nanjye mfte amatsiko yokuwubona.nitutagwa isari tuzawubona.
  • kibwa27 years ago
    Ndabona atwibusta Kizito disi!
  • 7 years ago
    imanishimwe
  • 7 years ago
    Asa na kizito
  • Mutware alexis salihungu7 years ago
    Imana imuhe umugisha kandi ikomeze kumushoboza gukumbuza abantu ijuru iyamuhamagaye ikomeze imagurire imbago
  • Salihungu mutware7 years ago
    Imana imuhe umugisha kandi ize ihora yibiko ibikorwa byayo ayikorera
  • Ndeze Gerard7 years ago
    lmana imube hafi kuko Arashoboye.
  • mudagiri alexis7 years ago
    mukomereze aho irwotamasimbi mubwirize ubutumwa bwiza mwagure ubwami bwimana





Inyarwanda BACKGROUND