RFL
Kigali

Amerika: Gikundiro Rehema wari ishyiga ry'inyuma muri Korali Shalom yibarutse imfura ye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2018 17:46
2


Umuhanzikazi w’umunyempano ikomeye Gikundiro Rehema wahoze ari umuririmbyi ukomeye muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma kwibaruka imfura ye.



Gikundiro Rehema n’umugabo we Ishimwe Claude basezeranye imbere y'Imana tariki 03/03/2018 mu muhango wabereye mu Rwanda. Nyuma yo kurushinga, aba bombi bahise bajya kuba muri Amerika. Tariki 7 Ukuboza 2018 ni bwo aba bombi bibarutse imfura yabo y’umuhungu bahaye izina rya Marvin Wesley ISHIMWE nk’uko Gikundiro Rehema yabitangarije Inyarwanda.com.

UMVA HANO 'SIYONI' YA GIKUNDIRO REHEMA

Gikundiro Rehema yahoze ari umuririmbyi ukomeye muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko muri ADEPR. Yavuye muri korali Shalom yerekeza muri Alarm Ministries mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Usibye kuririmba mu matsinda, Gikundiro Rehema ni n'umuhanzikazi ku giti cye aho amaze gukora indirimbo zinyuranye by'akarusho akaba ari umwe mu bahanzi batanga icyizere cy'ejo heza h'umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Gikundiro Rehema

Gikundiro n'umugabo we Ishimwe barebana akana ko mu jisho

Gikundiro Rehema

Gikundiro Rehema yari ishyiga ry'inyuma muri korali Shalom

REBA HANO 'NYABIHANGA' YA KORALI SHALOM IGARAGARAMO GIKUNDIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Impundu impundu ku muryango wa Claude. Turabanezerewe. Icyubahiro kibe icy'Imana
  • johnny4 years ago
    Impundu muryango wa Cloude





Inyarwanda BACKGROUND