RFL
Kigali

Canada:Gentil Misigaro yashyize hanze amashusho ya 'Ngiyi indirimbo' atangaza imishinga afite muri 2017

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2017 12:19
1


Umuhanzi Gentil Misigaro ukorera umuziki mu gihugu cya Canada akaba umuvandimwe w'umuhanzi Adrien Misigaro, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'Ngiyi indirimbo' yatunganyijwe na Producer Cedru. Nyuma y'iyi ndirimbo, Gentil Misigaro uzwi cyane nka Gentil Mis avuga ko agiye gukora izindi ndirimbo nyinshi ziri mu kinyarwanda.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gentil Misigaro abajijwe ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye, yagize ati “Indirimbo yanjye yitwa "NGIYI INDIRIMBO" Irimo ubutumwa bwo gushimira Imana kubyo yakoze no kuyishyira hejuru. Haba mu bibi byatubayeho ndetse no mu byiza, Imana yo ihora ari nziza Kandi itwifuriza ibyiza gusa. Niyo mpanvu dukwiye gutangira umwaka tuyishima."

Gentil Misigaro ni muntu ki?

Gentil Misigaro ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n'umuryango we w'abantu 11. Abo bana be bakaba bacurangana bakanaririmbana. Ikindi ni uko yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize muri Classical & contemporary music, kuva icyo gihe akaba yarigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leya n'ayigenga ndetse na n’ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga.

Gentil Misigaro

Gentil Misigaro afite ubwenegihugu bwa Canada akaba amaze no kuhatwarira ibihembo (Awards)bitandukanye, harimo na Top Canadian Immigrant of the year 2014. Gentil Mis yari asanzwe akora ibihangano bye mu cyongereza ariko ubu akaba yiyemeje gusohora Album y'indirimbo zo kuramya no guhimbaz Imana mu rurimi rwe kavukire, akaba yahereye ku yo yise Ngiyi indirimbon yiyandikiye akanayitunganyiriza muri Studio ye.

Indirimbo ye igamije gushima Imana ko ari nziza

Amashusho y’iyi ndirimbo yayakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atunganywa na Cedric wo muri Pressone afatanyije na Redmoon media (company isanzwe ikorana na Gentil Mis muri Canada. Iyi ndirimbo ye ngo igamije gushima Imana kuko ari nziza ibihe byose haba mu bibi no mu byiza Imana yo ikaba ihora ari nziza.Yagize ati “Ni inshingano zacu guhora tuyishima. “

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ngiyi indirimbo’, kuri ubu Gentil Mis ari gutunganya Album izasohoka mu mezi atarenze abiri ikazaba irimo injyana zitandukanye, hamwe n’indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi b’abanyarwanda bamaze gukorana imishinga.

Gentil Misigaro

Abahanzi bazakorana ni Frankie Joe,(Canada), Alpha Rwirangira (USA), Adrien Misigaro(USA), Lasandra(Cuba), Kevin (canada) ndetse n'abandi. Yabwiye Inyarwanda ko muri uyu mwana wa 2017 intego ye ari ugusohora Album yo kuramya no guhimbaza Imana izaba iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda ikazaba iriho indirimbo zigera ku munani cyangwa 10 yanditse akaziririmbana n'abavandimwe be.

Reba hano Video y'indirimbo 'Ngiyi indirimbo' ya Gentil Misigaro

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miranda sings7 years ago
    You go boy!!!nkifurije kuba mu Mana,it's worth it!





Inyarwanda BACKGROUND