Umuhanzi nyarwanda Adrien Misigaro uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), wamenyekanye cyane kubw’indirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Ntacyo nzaba” ndetse na “Nkwite nde” yakoranye na The Ben, kuri ubu yatangaje byinshi ahishiye abakunzi b’ibihangano bye.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Adrien Misigaro wari umaze iminsi ari mu ivugabutumwa mu gihugu cya Canada, yadutangarije ko uyu mwaka wa 2016 hari byinshi ateganya gukora mu muziki we. Mu byo yifuza gukora Imana imushoboje, ni ugushyira hanze alubumu ye ya mbere yitwa “Twarahuye” igizwe n’indirimbo 9.
Adrien yavuze ko mu byumweru 2 biri imbere,ateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Twarahuye” ari nayo izitirwa alubumu ye ya mbere. Ayo mashusho akaba yafashwe na Producer Cedru nawe ubarizwa muri Press One akaba ariwe ukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda hafi ya bose baba ku mugabane wa Amerika ndetse na bamwe mu batuye i Burayi.
Ubu mfite alubumu igizwe n’indirimbo 9, ziri muri studio kwa Lick Lick, izasohoka muri aya mezi ari imbere. Muri zo hari imaze kurangira nise twarahuye tumaze gufata amashusho na Cedru,niyo nzaba nshyize hanze in two weeks(mu byumweru bibiri) naho izindi zose zizazira hamwe. Adrien Misigaro
Umuhanzi Adrien Misigaro ahishiye byinshi abakunzi be muri uyu mwaka wa 2016
Kuba abahanzi nyarwanda baba muri Amerika bose baba bahanze amaso Lick Lick na Cedru, Adrien Misigaro avuga ko ari imwe mu mbogamizi bahura nazo mu muziki bakora kuko buri muhanzi wese aba afite imishinga myinshi ariko hakabaho gutinda. Ati “Inaha twagize ikibazo cya Producer, twese tuba dufite ama project twifuza kumurika ariko kugira ngo abirangize ni ikibazo,biragoye cyane.”
Adrien Misigaro ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana watangiye kuririmba ahereye muri korali afite imyaka 10. Ku myaka ye 15 y’amavuko yaje kugirwa umuyobozi w’amajwi(conducteur). Kuririmba ku giti cye nk’umuhanzi, avuga ko yabitangiriye muri Amerika, kugeza ubu hashize imyaka 8.
Muri Amerika , Adrien Misigaro asengera mu rusengero rwitwa Gospel Restoration ariko akaba akunze gukorera muri Minisiteri yitwa New Song Ministry igizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye. Akibarizwa mu Rwanda, yasengeraga muri Wells Salvation Church ndetse ni naho asengera iyo yaje gusura imiryango ye. Abo mi muryango we benshi nabo niho basengera.
REBA HANO "NTACYO NZABA" YA ADRIEN MISIGARO YAKORANYE NA MEDDY
TANGA IGITECYEREZO