RFL
Kigali

Amerika: Adrien Misigaro na murumuna we Gentil Misigaro bahuriye mu ndirimbo y’isengesho-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2017 9:21
5


Adrien Misigaro na murumuna we Gentil Misigaro bakorera umuziki ku mugabane wa Amerika, bahuriye mu ndirimbo bise ‘Buri munsi’ ikaba ari isengesho ry’umuryango wabo aho basaba Imana kubaremamo umutima utunganye ikabigisha guca bugufi buri munsi.



Adrien Misigaro ni umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaramenyekanye cyane nyuma yo gukorana indirimbo na Meddy yitwa ‘Ntacyo nzaba’ ndetse agakorana indi na The Ben yitwa Nkwite nde. Gentil Misigaro, akorera umuziki muri Canada akaba ari umuhanzi, producer ndetse akaba n’umwalimu mu ishuri ry’umuziki.

Adrien Misigaro aganira na Inyarwanda.com, yadutangarije ko we na murumuna we Gentil Misigaro bari basanzwe baririmba buri umwe ku giti cye ariko kuri iyi nshuro bakaba barifuje gusengana hamwe isengesho riri muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi.

Adrien Misigaro yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yabo yavuye ku ihishurirwa rya murumuna we Gentil Misigaro. Ku bijyanye n’umukobwa uri muri iyi ndirimbo uririmba ikinyarwanda, yavuze ko ari umuzungukazi wo muri Cuba, uzi ikinyarwanda kuko bamwigishije urwo rurimi. Yagize ati:

“Muri iyi ndirimbo dusaba Imana ngo iturememo umutima utunganye, itwigishe guca bugufi buri munsi. Igitero cya mbere twakoresheje na none isengesho riri mu Abaroma 7:19. Ntakiza nko guhora uca bugufi, ni ryo sengesho rya buri munsi.Gentil Misigaro ni we wahishuriwe iyo ndirimbo, ayiririmbye numva ndayikunze cyane duhitamo kuyifatanya, ijwi ry’umukobwa wumva ni umuzungukazi ukomoka muri Cuba, twamutoje kuririmba ikinyarwanda”

REBA HANO BURI MUNSI YA GENTIL MISIGARO NA ADREIN MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fab7 years ago
    Yoooon mbega amajwii Imana ibahishurire amababga yo mu bwiru bwayoo
  • XXX7 years ago
    Awesome
  • Lilly 7 years ago
    Uyu mukecuru se wumusinzi...nawe burya araririmba?
  • Fifi7 years ago
    Wooow God bless these guys amajwi n'amashusho byiza rwose! Naho wowe wiyise Lilly Imana ikubabarire ubwose urabaza nde icyo kibazo, nimba umuntu uvuze aribyo koko arakuruta kuko nimba arumusinzi byibura twabyita inyota wakamusengeye,ariko umutima mubi ugaragaje kuri media igaragaje umutima mubi ufite bivuze ko wakora bibi cyane kumusha.Yesu agusange
  • 7 years ago
    Best song Ever!





Inyarwanda BACKGROUND