RFL
Kigali

Ambassadors of Christ yahishuye ko itatumiwe mu kiganiro 'Goriyati araguye' cyateguwe na PEACE PLAN, Hoziyana nayo ntiri bwitabire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2018 10:53
0


Kuri uyu wa Kane tariki 29/11/2018 mu mujyi wa Kigali ahahoze hitwa Camp Kigali hateganyijwe ikiganiro cyiswe 'Goriyati araguye' cyateguwe na PEACE PLAN. N'ubwo byatangarijwe abanyamakuru ko Ambassadors of Christ choir izitabira iki kiganiro, kuri ubu amakuru ahari ni uko iyi korali itigeze itumirwa.



Ikiganiro 'Goriyati araguye' kiraba kuri uyu wa Kane tariki 29/11/2018 kuva Saa Kumi z'umugoroba. Ni igikorwa kigamije kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda cyateguwe na PEACE PLAN ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE). Abayobozi n'abanyamadini batumiwe muri iki kiganiro, ngo bari hagati y'abantu 1000 n'abantu 1500. 

Hateguwe ikiganiro 'Goriyati araguye' cyo kurandura burundu ibiyobyabwenge cyatumiwemo Ambassadors, Hoziana, Shalom n'Imirasire

Musenyeri Birindabagabo Alex yahamirije abanyamakuru ko Ambassadors of Christ izaririmba muri iki kiganiro

Usibye abanyamadini n'abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta batumiwe muri iki kiganiro, ku wa 22/11/2018 Musenyeri Birindabagabo Alex uyobora PEACE PLAN yahamirije abanyamakuru ko hanatumiwe amakorali akunzwe arimo; Korali Ambassador of Christ yo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge na Korali Imirasire y'i Gahini mu itorero Angilikani. 

Icyakora magingo aya amakuru mashya ahari avuga ko Ambassadors of Christ choir itigeze itumirwa muri iki kiganiro. Manzi Nelson umwe mu bayobozi ba Ambassadors of Christ choir yabwiye Inyarwanda.com ko korali abarizwamo itigeze itumirwa muri iki kiganiro cyiswe 'Goriyati araguye'. Yavuze ko batunguwe cyane kubibona mu itangazamakuru. Yagize ati: "Ntabyo tuzi pe. Ntabwo babitubwiye". Ni mu gihe habura amasaha macye ngo iki kiganiro kibe. Twashatse kuvugana na Joseph Mutabazi Visi Perezida wa korali Ambassadors of Christ ngo tumubaze niba koko bataratumiwe muri iki kiganiro, ntibyadukundira kuko yadutangarije ko ari mu nama.

Image result for Ambassadors of christ amakuru inyarwanda

Ambassadors of Christ choir ntabwo iri bwitabire ikiganiro 'Goriyati araguye'

Kugeza ubu andi makuru ahari Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko na korali Hoziyana itari bwitabire iki kiganiro. Bivugwa ko Hoziyana yatumiwe ariko yo ikanga nkana kwitabira iki kiganiro. Inyarwanda yagerageje kuvugana na Ndungutse Fabien Perezida wa Korali Hoziyana ngo tumubaze impamvu batari bwitabire ikiganiro 'Goriyati araguye', ntibyadukundira kuko terefone ye igendanwa itari ku murongo.

Icyakora amakuru mpamvu atugeraho avuga ko Hoziyana yasimbujwe korali Shalom y'i Nyarugenge muri ADEPR nayo iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda by'akarusho muri ADEPR. Nzeyimana Samuel umwe mu bayobozi ba korali Shalom yabwiye Inyarwanda ko biteguye kwitabira iki kiganiro nyuma yo kubisabwa n'itorero babarizwamo. Twagerageje kubaza korali Imirasire y'Ibyiringiro niba iri bwitabire iki kiganiro ntibyadukundira, gusa amakuru twabashije kumenya ni uko nabo biteguye.

Image result for korali Hoziana amakuru

Korali Hoziyana ngo yanze kwitabira iki kiganiro

Musenyeri Birindabagabo Alex umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Angilikani, akaba ari nawe ukuriye PEACE PLAN yabwiye abanyamakuru ko abazitabira iyi nama 'Goriyati araguye' ari bo bazamenya ibanga rigiye gukoreshwa mu rwego rwo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda. N'ubwo bigoye kubigeraho ariko ngo birashoboka kuko na Dawidi yishe Goriyati wari 'igihangange' bityo ngo u Rwanda narwo ruzabigeraho ruce burundu ibiyobyabwenge na cyane ko hari byinshi byatangwamo ingero byagezweho n'abanyarwanda mu gihe isi yose yabonaga bidashoboka. Hano yatanze urugero, avuga ko abanyarwanda ari bo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe isi yose yari yabatereranye.

REBA HANO IKIGANIRO PEACE PLAN YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND