RFL
Kigali

Kigali: Hagiye kuba igitaramo cyizahuriza hamwe Alarm Ministries, Ambassadors of Christ, Mbonyi, Simon, Healing na Shalom

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/11/2018 13:21
3


Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo cy'imbaturamugabo cyateguwe na Alarm Ministries ku bufatanye na n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (SBR). Ni igitaramo kidasanzwe kizahuriza hamwe amatsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda.



Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Gakunzi David umunyamabanga wa Alarm Ministries, iki gitaramo kizaba tariki 25 Ugushyingo 2018 kibere kuri Dove Hotel ku Gisozi mu mujyi wa Kigaki kuva Saa munani kugera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (14h00-18h00). Kwinjira ni 15,000Frw (couple), 10,000Frw muri VIP, 5,000Frw mu myanya isanzwe, 3,000Frw ku bantu bazagura amatike mbere na 2,000Frw ku banyeshuri. 

Image result for alarm ministries amakuru

Alarm Ministries ni yo yateguye iki gitaramo ku bufatanye na SBR

Muri iki gitaramo cyiswe 'Bible the source of melody live concert', Alarm Ministries izaba iri kumwe n'abahanzi barimo Israel Mbonyi, Simon Kabera na Amani Stephan uzava muri Amerika. Hatumiwe kandi amatsinda akunzwe muri iki gihugu ari yo Ambassadors of Christ choir, Healing Worship Team na korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge.

Image result for Ambassadors of Christ amakuru

Ambassadors of Christ nayo izaririmba muri iki gitaramo

Ni igitaramo cy'ivugabutumwa ryo gushishikariza abantu kugura Bibiliya hakiri kare kuko zigiye kubura burundu mu Rwanda hatagize igikorwa. Ni kenshi Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagiye uhamagarira abantu gutunga Bibiliya kuko uko ziri kurushaho guhenda ku isoko bitewe n'abaterankunga bari kugenda bagabanyuka, bishobora kugira ingaruka ku bihugu bimwe na bimwe, hakabaho ikibazo cyo kubura Bibiliya.

Image result for Israel Mbonyi amakuru

Israel Mbonyi nawe yatumiwe muri iki gitaramo

Kuri ubu rero hateguwe ivugabutumwa ryo gushishikariza abantu gutunga Bibiliya mu gihe zikigura macye ndetse zikaba zikiboneka mu Rwanda. Muri iki gitaramo biteganyijwe ko hazakusanyirizwamo inkunga yo gufasha Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Pastor Gasare Michel ushinzwe iyamamazabikorwa mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, arasaba abanyarwanda gushyigikira Bibiliya na cyane ko mu bindi bihugu ngo usanga abenegihugu ari bo baterankunga ba mbere b’Umuryango wa Bibiliya iwabo.

Image result for korali shalom adepr amakuru

Shalom choir yo muri ADEPR nayo izaririmba muri iki gitaramo

Alarm Ministries

Igitaramo gikomeye kigiye kubera muri Kigali

Alarm Ministries

Aho wakura itike ikwinjiza muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sebagabo laurent5 years ago
    Iki nigitaramo nakwambiya!!!!!! Muzamanuke no muntara turabakunda saana.
  • Sebu5 years ago
    OMG! Ambassadors of Christ kweri kweri... Mana tabara ubwoko bwawe bwe kwifatanya nabanyamahanga...
  • Nana5 years ago
    Ariko @sebu ubwo ushatse kuvuga iki? Bifatanije bagiye kuroga se? Ko bari kwamamaza ubutumwa bwiza. Ahubwo wowe Umucyo ukumurikire usobanukirwe ko gucira abandi imanza atariwo murimo wacu.





Inyarwanda BACKGROUND