RFL
Kigali

Ambassadors of Christ igiye gukora igitaramo gikomeye cyo kurwanya ibiyobyabwenge, kwinjira ni ukwishyura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2018 17:27
1


Nyuma y'ivugabutumwa rihembura imitima baherutse gukorera mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu abaririmbyi ba korali Ambassadors of Christ bagiye gukorera i Kigali igitaramo gikomeye mu ntego nyamukuru yo kurwanya ibiyobyabwenge.



Iki gitaramo cyiswe 'Dufatane urunana Music Festival' kizaba tariki 16 Ukuboza 2018 kuva Saa munani z'amanywa, kibere mu mujyi wa Kigali kuri KECV ahazwi nka Camp Kigali. Nelson Manzi ushinzwe itangazamakuru muri korali Ambassadors of Christ yabwiye Inyarwanda.com ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibiyobyabwenge byugarije benshi cyane cyane urubyiruko.

Ambassadors of Christ

Ambassadors of Christ ubwo bari muri Amerika mu rugendo rw'ivugabutumwa

Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y'ibindi binyuranye nabyo byo kurwanya ibiyobyabwenge bakoreye mu turere tunyuranye tw'u Rwanda. Yakomeje avuga ko umwaka utaha nabwo bazakomeza iri vugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge. Kwinjira mu gitaramo bari gutegura ni ukwishyura. Mu myanya isanzwe ni 5,000Frw, mu myanya y'icyubahiro (VIP) ni 10,000Frw mu gihe umuryango umwe (Famille) w'abantu hagati ya 5 n'abantu 8, bazishyura 200,000Frw bagahabwa Table yabo. 

Mu mwaka wa 2015 ni bwo korali Ambassadors of Christ yaherukaga gukora igitaramo cyo kwishyuza dore ko ubusanzwe kwinjira mu bitaramo byabo biba ari ubuntu. Ibi byatumye tugira amatsiko yo kubabaza impamvu kwinjira mu gitaramo bari gutegura ari ukwishyura. Nelson Manzi yabwiye Inyarwanda.com ko amafaranga azaboneka avuye mu matike, bazayakoresha muri kampanye bazakora umwaka utaha yo kurwanya ibiyobyabwenge na cyane ko hari henshi batari bagera. Yagize ati: "Yego ni yo tuzakoresha mu gukomeza campaign for next year kuko hari henshi tutaragera kandi hacyenewe."

Ambassadors of Christ

Igitaramo Ambassadors of Christ bagiye gukorera i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • k5 years ago
    Abo Nta MANA bakore ivy'IMANA babigize bizinesi?





Inyarwanda BACKGROUND