Mu gihe abanyarwanda bitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa Kanama 2017, amadini n’amatorero atandukanye arimo gusengera iki gikorwa. Kuri uyu wa 26 Werurwe 2017 ni bwo amadini n’amatorero yo mu murenge wa Kimisagara yahuriye hamwe asengera igihugu n’abayobozi bacyo.
Kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017 ahagana isaa munani z’amanywa ni bwo iki giterane cy'amasengesho cyatangiye cyitabirwa n’amadini n’amatorero hafi ya yose akorera mu murenge wa Kimisagara. Ni igiterane cyabereye Kimisagara mu rusengero rwa Restoration church, cyitabirwa n’abantu benshi dore ko urusengero rwari rwuzuye.
Iki giterane cyitabirwe cyane
Muri iki giterane hari abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Meya w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba n’abandi banyapolitiki. Umushyitsi mukuru yari Prof Kalisa Mbanda umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), mu ijambo rye akaba yashimiye cyane amadini n’amatorero yo muri Kimisagara yateguye iki giterane cyo gusengera amatora ahamagarira n’abandi bo mu tundi turere gusengera iki gikorwa.
Hari kandi abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye barimo Bishop Sibomana Jean uyobora itorero ADEPR mu Rwanda, Bishop Nzeyimana Innocent uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Nyarugenge, Rev Dr Antoine Rutayisire wo mu itorero Angilikani, Apotre David Kubwimana uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero yo muri Kimisagara n’abandi.
Bishop Sibomana Jean (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Muri iki giterane, amakorali yaturutse mu matorero atandukanye yahawe umwanya araririmba. Korali yitwa Fire ikaba yakoze agashya ikairirimba indirimbo yahimbiye iki giterane. Abitabiriye iki giterane, bafashe umwanya ungana nk'iminota 10 basenga Imana mu isengesho ryayobowe na Bishop Innocent Nzeyimana bayisaba gukomeza guteza imbere igihugu cy'u Rwanda ndetse bayisaba kuzabana n'abanyarwanda mu matora y'umukuru w'igihugu azaba muri Kanama muri uyu mwaka wa 2017.
Meya w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yashimiye amatorero n’amadini yateguye iki giterane cyo gusengera igihugu, bakaba bahagaze neza mu nshingano zabo nk’abarinzi b’inkike. Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasabye abakristo kuzagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu bakazatora neza. Yabasabye kandi kureba hakiri kare ko bari ku ilisiti y’itora ndetse bakabishishikariza n’urubyiruko by’umwihariko urwujuje imyaka 18 n’urundi rugiye gutora ku nshuro ya mbere.
Prof Kalisa Mbanda ni we wari umushyitsi mukuru muri iki giterane
Rev Dr Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera mu itorero rya Angilikani, ni we wigishije ijambo ry’Imana ahamagarira abanyamadini gukorera mu bumwe n’urukundo bagaharanira guhindurira abantu kuri Kristo kuko ari yo nshingano basigiwe na Yesu Kristo. Inyigisho ye yibanze ku cyanditswe kiri mu 1 Timoteyo 2:1- havuga uburyo abakristo bafite inshingano zo gusengera abayobozi.
Rev Dr Antione yabasabye kujya bazirikana gusengera igihugu ndetse n’abayobozi bacyo, avuga ko we aramutse atabikoze Imana yazabimubaza, kubw'ibyo buri uko abyutse na n'ijoro bagiye kuryama, we n'umugore we bakaba bafata umwanya wo gusengera igihugu. Yakomeje avuga ko amasengesho ari ingirakamaro kuko yafashije benshi kwemera ibyaha mu magereza atandukanye
Rev Dr Antoine avuga ko adasengeye igihugu cy'u Rwanda Imana yazabimubaza
Yunzemo ko Perezida Kagame ari umuyobozi mwiza Imana yahaye u Rwanda ikamutoranya kuva kera ndetse ikamurinda. Yagize ati "Ntagasuzuguro karimo nta n'ubwo ari ibintu byo kurengera, Perezida wacu (Paul Kagame) yari umusirikare, kuki ataguye ku rugamba ni uko batamuhigaga? ariko Imana yo yari ibizi iravuga iti uyu mugabo naramutoranyije ndamwibikira ndamurinda kuko nzi neza ibyo azakora n'aho nzamugeza ayobora igihugu. (..) Yarwanye intambara za Uganda, arwana iz'u Rwanda, Imana iramurinda,.. kubera iki?, kubera ko yari izi ko mu gihe gikwiye hari ibyo nzamukoresha."
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko iki giterane yagihaye agaciro gakomeye. Yagize ati "Iki ni igiterane nafashe nk’igiterane gikomeye cyane, igiterane cyahuje amadini n’amatorero asengera muri aka gace, nabihaye agaciro gakomeye kuko byahuje abanyarwanda, amadini aratandukanye ariko abari muri ayo madini bafite idini rimwe ry’ubunyarwanda.Igihe rero bashyize hamwe ntakibananira kandi baradufasha cyane, ni ko mbibona kuko amadini yose abishyizemo imbaraga byadufasha muri iki gikorwa cy’amatora.Tubakeneyemo inkunga kuko tubafata nk’abafatanyabikorwa."
Prof Kalisa Mbanda avuga ko gusengera igihugu n'amatora ari igikorwa kiza
Abajijwe niba ibiterane nk'ibi hari umusaruro abona bishobora gutanga, yagize ati "Tubyizeyemo umusaruro munini nuko wenda ari bwo bwa mbere mwatubonye tuza hano ariko tumaze iminsi dufite ibiganiro n’abanyamadini tubasaba ko badufasha nk’abanyarwanda bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda rwabo, twibutsa ko mbere yo kujya mu madini, (..)uko bashaka kujyana abanyarwanda mu ijuru bakwiye kubafasha kubanza kubaho neza muri iy’isi."
Apotre David Kubwimana uyobora Christian Family church akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amatorero yo mu murenge wa Kimisagara, aganira n’abanyamakuru yagize ati: "Iki giterane twagiteguye kugira ngo dusengere igihugu dusengere n’amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azaba ku itariki 4 z’ukwa 8 kugira ngo azagende neza. Twari dusanzwe dukora ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwenge ariko uyu munsi nk’inkuriro ry’amatorero yo muri Kimisagara twakoze igiterane cyo gusengera igihugu, rero ntabwo gisanzwe ndetse ntekereza ko ntabwo byajyaga bikorwa cyane n’amatorero n’amadini ariko twabaye nk’umusemburo kugira ngo bikorwe no mu gihugu hose".
Apotre David avuga ko bazakomeza kujya bahurira hamwe bagasengera iguhugu
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITERANE
Bishop Innocent Nzeyimana
Meya w'akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba
Rev Dr Antoine Rutayisire ni we wigishije ijambo ry'Imana
Apotre David Kubwimana uyobora ihuriro ry'amatorero yo muri Kimisagara
N'abo mu idini ya Isilamu bari bitabiriye aya masengesho
Abaririmbyi bo mu makorali atandukanye bahuriye muri korali imwe
Bishop Sibomana Jean uyobora ADEPR mu Rwanda
Bishop Innocent hamwe na Rev Dr Antoine Rutayisire
Hari abakozi b'Imana bayoboye amatorero atandukanye
Korali Vuzimpanda yo mu itorero EPR
AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO