RFL
Kigali

Amateka ya The Potter's Hand Worship igiye kumurika album ya mbere 'Ishimwe ni iryawe'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/10/2017 9:35
0


Potter's Hand Woship ni minisiteri yo kuramya ibarizwa mu itorero rya Potter's Hand. Abagize uyu muryango batangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo nyuma y’iyerekwa Imana yahaye Pastor James Muyango muri 2012.



The Potter's Hand Ministries yemejwe nk'umuryango wa Gikristu mu igazeti ya Leta n°5 yo Kuwa 03/02/2014, muri uwo muryango habarizwamo n'itorero rya Potter's Hand Church. Ni umurimo watangiye nyuma y'iyerekwa Imana yahaye umushumba mukuru ari we Pastor James Muyango muri 2012. Iyerekwa rya The Potter's Hand Ministries ni ukubona ubuzima bwashenjaguritse n'icyizere cy'ejo hazaza bihemburwa, bihindurwa, bitunganyirizwa gusohoza umugambi w'Imana. Ibyo tubikaba biboneka muri Yeremiya 18:1-6. Iki cyanditswe kiragira kiti:

Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti 'Haguruka umanuke ujye mu nzu y'umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye. Nuko ndamanuka njya mu nzu y'umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga. Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z'umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka. Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti "Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk'uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z'umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe.

Ishimwe ni iryawe

Bamwe mu basore bagize Potter's Hand Woship

Iri yerekwa risohozwa binyuze mu kubwiriza ijambo ry'Imana (Ivugabutumwa), Kubaka umuryango w'abana b'Imana (Ubusabane), Gukuza no gutoza Abera b'Imana ngo babe abigishwa ba Kristo (Guhindura abigishwa), Gukunda no kwita kubakomerekejwe n'isi (Umurimo w'Imana), kugira ngo basohoze umugambi w'Imana (Kuramya) bahereye mu Rwanda kugera ku isi yose. Kugeza ubu ibiro bikuru by' Itorero biba mu nyubako iri ku muhanda KK 360. Itorero rigateranira mu nzu mberabyombi ya Rainbow iri mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Niboye.

Potter's Hand Woship ni minisiteri yo kuramya ibarizwa mu itorero rya Potter's Hand. Iyobowe na Emmanuel Rwagasana, akungirizwa na Innocent Asiimwe. Ifite abanyamuryango 40 bari mu byiciro bitandukanye;abato, abakuze, ingaragu n'abashatse. Imana yahaye impano nyinshi Potter's Hand Worship cyane cyane impano zo guhimba indirimbo zo kuramya. Indirimbo zabo nyinshi ziza bari gusubiramo izindi (practice) cyangwa se bayoboye kuramya mu materaniro. Iteraniro ryarabimenyereye kuburyo nabo bafata indirimbo nshya vuba. Rero inshuro nyinshi PHW ikoresha indirimbo zayo mu kuyobora kuramya no guhimbaza mu itorero rya Potter's Hand.

Potter's Hand Worship

Bamwe mu bakobwa bagize Potter's Hand Woship

Ishingiro ryo kubaho gutyo ni umurage wasizwe na Nyakwigendera Pastor Martin Butarama wagiye kubana n'Imana umwaka ushize. Yanditse indirimbo nyinshi zirimo gukoreshwa mu ma torero atandukanye. Hari n'igihe yahimbaga indirimbo mu materaniro hagati. Impano no guhishurirwa bye byagize umumaro mwinshi ku buryo benshi muri PHW ari abanditsi b'indirimbo. Zimwe mu ndirimbo ziri kur iyi Album zanditswe nawe.

Uko bagize igitekerezo cyo gusohora album

Igitekerezo cyo gusohora Album y'indirimbo 14 cyaje kubera ko The Potter's Hand Worship idashaka kugundira izi ndirimbo abubwo ishaka kuzisangiza abandi kugira ngo umwuka wo kuramya ukomeze gusakara mu gihugu cy'u Rwanda. Kuri ubu bakaba bageze kure imyiteguro yo kumurika iyi album yabo ya mbere bise 'Ishimwe ni iryawe'

Igitaramo kizamurikirwamo iyi album kizaba tariki 29 Ukwakira 2017 kibere Kicukiro kuri New Life Bible church kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba, kwinjira akaba ari 5000Frw ugahabwa na CD cyangwa 2000Frw CD itarimo. Muri iki gitaramo PHW izaba iri kumwe na Serge Iyamuremye, Luc Buntu na 133 Band. The Potter's Hand Worship yahaye ikaze buri wese mu gitaramo cyayo. Bagize bati: "Buri wese aratumiwe mu gufatanya natwe kuramya Umwami wacu Yesu Kristo. Ngwino ubone Icyubahiro cy'Uwiteka gihoraho."

Potter's Hand Worship

REBA HANO 'UMWAMI WANKUNZE' YA POTTER'S HAND WORSHIP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND