RFL
Kigali

Amateka ya korali Ubumwe ya ADEPR Karugira igiye kumurika album ya mbere y’amashusho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2017 13:05
0


Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017 ni bwo korali Ubumwe ya ADEPR Karugira izamurika album ya mbere y’amashusho ndetse na album ya kane y’amajwi. Ni mu gitaramo cyatumiwemo korali Gatsata yo kuri ADEPR Gatsata.



Album y'amashusho 'Ubumwe' ya korali 'Ubumwe' igiye kumurikwa yatunganyijwe na Producer Bosco wo muri Media Works ufite agahigo ko kuba yarakoze amashusho ya korali 'Abakorerayesu' ya ADEPR Rukurazo, indirimbo y'iyi korali ikegukana igikombe cya Sifa Rewards nk'indirimbo nziza y'amashusho mu ndirimbo zose z'amakorali yo muri ADEPR. 

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amateka ya korali Ubumwe. Ni mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Musabyimana Isaie,perezida wa korali Ubumwe.Iyi korali igizwe n’abaririmbyi 74 ikaba ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ku mudugudu wa Karugira muri paruwasi ya Gikondo mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro mu rurembo rw’umujyi wa Kigali. 

Mu mwaka wa 1994 ni bwo iyi korali yahawe izina ‘Ubumwe’, kuko habaye guhuza korali Intumwa na korali Umunezero zakundaga gukorera hamwe umurimo w’Imana kuva umudugudu wa Karugira watangira mu mwaka wa 1992. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ni bwo abaririmbyi bari barokotse muri korali zombi bishyize hamwe bakora korali Ubumwe.

Korali Ubumwe

Korali Ubumwe mu mashusho y'indirimbo 'Uwambambiwe'

Korali Ubumwe ifatanyije n’ubuyobozi bw’itorero,yakoze umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu itorero rya Gikondo, mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu cy’u Rwanda. Umurimo w’Imana waragutse, havuka paruwasi ya Gatenga, Kicukiro na Rwampara. Si ibyo gusa kandi korali Ubumwe yagiye yitabira ubutumire hirya no hino mu itorero rya ADEPR mu kubaka insengero no kubaka ubushobozi bw’andi makorali.

Korali Ubumwe irashima Imana yayishoboje gukora album ya mbere y’indirimbo z’amashusho mu rwego rwo gukomeza kogeza ubutumwa bwa Yesu Kristo no kubugeza ku bantu bari kure n’abari hafi. Iyi korali irashimira kandi ubuyobozi bw’itorero mu nama zitandukanye bwayihaye. Yaboneyeho gushimira abaterankunga bayo bagize uruhare rufatika kugira ngo iyi album bagiye kumurika ibashe gukorwa kandi neza.

Ku bijyanye no kuba bamaze imyaka itari micye ariko bakaba badafite ibikorwa bibateza imbere, Musabyimana Isaie yabwiye Inyarwanda.com ko hari ibikorwa barimo guteganya gukora bizateza imbere korali Ubumwe ndetse bikanateza imbere abaririmbyi bayo mu buzima busanzwe. Yasoje ahamagarira abakunzi ba korali Ubumwe kuzajya kwifatanya nayo mu gitaramo bazamurikiramo album DVD ya mbere kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, kwinjira ni ubuntu.

Korali Ubumwe

Bamwe mu bagize korali Ubumwe

REBA HANO 'UWAMBAMBIWE' YA KORALI UBUMWE

REBA HANO 'NEJEJWE' YA KORALI UBUMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND