RFL
Kigali

Amateka ya Korali Silowamu (Hoza ijwi ryawe) igiye kumurika Alubumu ya 2 y’amashusho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2015 16:50
6


Korali Silowamu ya ADEPR Tyazo yo mu karere ka Nyamasheke yamenyekanye cyane ku ndirimbo Hoza ijwi ryawe yakunzwe n’abatari bake, kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2015 kuva isaa tanu z’amanywa izamurika umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amashusho.



Iki gitaramo cya Korali Silowamu cyo gushyira hanze Album DVD ya kabiri yitwa “Yesu niwe rubasha”, ikaba iya gatatu muri Alubumu z’amajwi, cyatumiwemo korali Bethel yo mu itorero rya ADEPR Burunga, Paruwasi ya Kamembe n’abandi batumirwa batandukanye.

Muri icyo gitaramo hazaba hari n’andi makorali yo ku mudugudu wa ADEPR Tyazo ariyo Korali Silowamu ndetse na Korali Gana Umucyo. Hatumiwe kandi abavugabutumwa batandukanye nka Rusingizandekwe Etienne na Pastor Ngamije uzaturuka i Kigali.

Manirafasha Donatien umuyobozi wa korali Silowamu, yabwiye inyarwanda.com ko korali yabo yashinzwe mu mwaka wa 1975 igatangizwa n’abaririmbyi 10, kugeza ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 80 barimo abagore 47 n’abagabo 33.

Mu myaka 40 korali Silowamu imaze kuva ivutse dore ko yashinzwe mu mwaka wa 1975, imaze gutegurirwamo abakozi b’Imana bagera kuri 20, bamwe muri bo ni abashumba, abandi ni abavugabutumwa ndetse harimo n’abarimu.

Korali Silowamu Tyazo

Korali Silowamu ya ADEPR Tyazo muri Nyamasheke

Nyuma y’iyo myaka 40, Korali Silowamu imaze kugeza imizingo itatu y’indirimbo z’amajwi, ndetse n’Album ebyeri z’amashusho ushyizemo n’iyi igiye kumurikwa kuri iki cyumweru yitwa “Yese niwe rubasha”. Alubumu ebyiri z’amashusho za korali Silowamu ni “Hoza ijwi ryawe” ndetse na “Yesu niwe rubasha”

Muri Alubumu eshatu z’amajwi bamaze gukora, iya mbere yitwa Intsinzi ya Kristo, iya kabiri ni Hoza ijwi ryawe yitiriwe indirimbo iyi korali yamenyekaniyeho cyane dore ko yacurangwaga cyane kuri Radio Rwanda mu gihe cyashize. Alubumu ya gatatu yitwa Yesu niwe rubasha akaba ariyo igiye kumurikwa kuri iki cyumweru.

Nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe na Nyiransengiyumva Marceline umwe mu baririmbyi b’iyi korali, yavuze ko mu ivugabutumwa bakora, bibanda cyane ku bikorwa by’urukundo, gusenga cyane, gufashanya hagati yabo no gufasha abatishoboye.

Korali Silowamu kandi ijya itegura ibikorwa by’isanamitima ndetse ikaba ifite n’ibihangano bifite ubutumwa buhumuriza imitima ya benshi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Silowamu Tyazo

Korali Silowamu ADEPR Tyazo igiye kumurika Alubumu DVD ya kabiri "Yesu niwe rubasha"

Nyuma yo kumurika Alubumu yabo ya kabiri y’amashusho, Korali Silowamu ifite gahunda yo gukomeza ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo bakihanisha abantu ibyaha byabo ndetse bakabagezaho ubutumwa bw’ihumure.

Mu rwego rw’iterambere, Korali Silowamu ifite gahunda yo kugura imodoka ifite agaciro ka miliyoni 24 z’amanyarwanda ikazajya ibafasha mu ivugabutumwa ikabatwarira ibikoresho nk’ibyuma dore ko ifite ibihenze cyane bihagaze miliyoni 7 mu gihe umutungo wayo wose ungana na miliyoni 9 z’amanyarwanda.

Mu bindi bikorwa by’urukundo, Korali Silowamu yifuza gukora nyuma yo gushyira hanze umuzingo wayo wa kabiri w’amashusho, bafite gahunda yo kubakira umuririmbyi wabo bakamuha icumbi ryo kubamo. Ibindi bikorwa bateganya ni ugufasha abatishoboye, bakabatangira ubwisungane mu kwivuza bakabaha n’inkunga bazashobozwa. 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amen8 years ago
    turabishimiye cyane mukomereze aho,nkunda cyane akuye icumu mu ntagara
  • amahoro 8 years ago
    muradufasha cyane mukomeze turabakunda
  • Uwera8 years ago
    Ypoohh iyi korali se niyo yaririmbye hoza ijwi ryawe, iyi ndirimbo iranyubaka cyane
  • sabayesu8 years ago
    nzaba mpari kuko niho nzongera kumvira umwimerere w'indirimbo zabo zisize amavuta
  • Rwanamiza Egide8 years ago
    Imana ibahe umugisha kandi izabashoboze mumurimo utoroshye muzakora kucyumweru
  • 8 years ago
    Nshimiye cyane Inyarwanda.com uburyo bazamura muzika nyarwanda, bakamamaza ndirimbo zihimbaza Imana zama korali atandukanye. Imana ibahe umugisha. Kandi Imana izabane niyi korali mugikorwa gikomeye cyivugabutumwa.





Inyarwanda BACKGROUND