RFL
Kigali

Amateka ya Korali Safiro igiye gukora ibiterane bikomeye muri 2016

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2016 14:39
0


Korali Safiro ni imwe muri korali eshanu zigize umudugudu wa ADEPR Mumena,Paruwasi ya Rugarama mu itorero ry'Akarere rya Nyarugenge. Korali Safiro muri uyu mwaka wa 2016 ikaba iri guteganya gukora ibiterane bikomeye mu mateka yayo. Ni mu rwego rwo kwamamaza Yesu no kugaragariza abantu aho bageze.



Mu bintu bateganya kugeraho muri uyu mwaka wa 2016, harimo gukora ivugabutumwa aho bateganya gukora ibiterane bikomeye mu kwezi kwa Nzeri aho bazaba bereka abantu aho bageze nyuma y'imyaka 7 bamaze biswe Korali. Ibyo basanga bizabafasha mu iterambere rya korali muri rusange.

Umwe mu bayobozi ba Korali Safiro, Ntihinduka Delivrance ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Korali, yatangarije Inyarwanda.com ko mu rwego rw’iterambere rya korali Safiro, bifuza kugura imyambaro ya korali, kugura ibyuma ndetse bakanatunganya indirimbo nyinshi muri studio.

UMVA HANO 'YARATUZUYE'YA KORALI SAFIRO YA ADEPR MUMENA MURI NYAMIRAMBO

Korali Safiro yatangijwe n’abana basengaga ku ishuri ryo ku cyumweru,icyo gihe hari muri 2003. Mu mwaka wa 2009 nibwo biswe izina ‘SAFIRO’ na Pastor Ndugu Jean Baptiste. Safiro akaba ari ijambo ryo muri Bibiliya risobanura imwe mu nkingi zifashe ijuru. (Ibyahishuwe 21:19).

Kugeza ubu Korali Safiro igizwe n’abaririmbyi 35 b’urubyiruko. Kubera ubushobozi bucye bitewe nuko benshi ari abanyeshuri, kugeza ubu bamaze gukora muri studio indirimbo ebyiri gusa (Yaratuzuye n’indi yitwa Amateka), mu gihe izo bamaze kwandika kuva muri 2009 kugeza uyu munsi zose hamwe zigera kuri 50.

Safiro choir

Korali Safiro ya ADEPR Mumena igizwe n'urubyiruko

Muri uyu mwaka wa 2016, duteganya gukora ibiterane bikomeye kugira ngo twereke abantu aho tugeze bityo bitworohere kugera ku iterambere rya korali. Ntihinduka Delivrance atangaza gahunda bafite mu gihe kiri imbere.

Yakomeje avuga ko Korali Safiro ifite intego  yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga,abatari bamenya Yesu bakamumenya. Ikindi ni uko mu ivugabutumwa ryabo baba bagamije gufasha imitima ya benshi.

Korali Safiro kuri ubu iri kuyoborwa na Manigirukwayo Jean Pierre, ni imwe muri eshanu zibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Mumena mu murenge wa Nyamirambo, hari korali Sinapi, Holebu,Ababyeyi na Korali Inshuti za Yesu.

UMVA HANO 'YARATUZUYE'YA KORALI SAFIRO YA ADEPR MUMENA MURI NYAMIRAMBO

UMVA HANO INDIRIMBO 'AMATEKA'YA KORALI SAFIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND