RFL
Kigali

Amateka ya korali Friends of Jesus yo mu Badivantiste igiye kwizihiza Yubile y'imyaka 20

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2017 18:19
0


Korali Friends of Jesus (FOJ) ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi muri Kigali English church (KEC) igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze kuva itangiye ivugabutumwa mu ndirimbo.



Muri iyi nkuru, tugiye kubagezaho amateka ya Friends of Jesus choir nk'uko James Gahunde, umuyobozi mukuru w’iyi korali yayatangarije Inyarwanda.com nyuma yo kubazwa n'umunyamakuru wacu amavu n'amavuko y'iyi korali. Korali Friends of Jesus (FOJ) yatangijwe mu mwaka w’1997, itangizwa n’abantu 8 ariko magingo aya yamaze kuba umuryango mugari dore ko ifite abanyamuryango basaga 100. Ni korali imaze gukora indirimbo 70 zikubiye kuri album 7 z’amajwi, gusa ikaba ifite album imwe y’amashusho. 

Korali Friends of Jesus ikorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu itorero rikoresha ururimi rw’icyongereza (Kigali English church), riherereye i Kibagabaga mu karere ka Gasabo.Ni korali igizwe n’abanyamuryango basaga 100 babarizwa hirya no hino ku isi ariko ababoneka umunsi ku wundi mu bikorwa bya korali akaba ari 34. Intego yabo mu ivugabutumwa bakora mu ndirimbo, ni uguhindura benshi ku isi bakaba inshuti za Yesu Kristu.  

Friends of Jesus choir

Bamwe mu bagize korali Friends of Jesus

Mu mwaka w’1997 ni bwo korali Friends of Jesus batangiye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, babwiriza abana n’abakuru mu gihugu no hanze yacyo, bamamaza Yesu imbere y’abakristo b’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse bamuhamya n'imbere y'abandi bantu batari abadivantiste b'umunsi wa karindwi, batambutsa kandi ubutmwa bwiza ku bakristo no ku bandi batarakira agakiza. Iyi korali yageze mu ntara zose z’u Rwanda yamamaza Yesu Kristo ndetse ivuga ko nta gihugu na kimwe cyo mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba itari yageramo muri gahunda y'ivugabutumwa.  

Friends of Jesus choir yakoze ibikorwa binyuranye by’urukundo

Friends of Jesus choir yatanze umusanzu mu bikorwa binyuranye by’urukundo ndetse yanakoze ibyo komora ibikomere no guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Bafashije abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bari bari mu nkambi ya Kageyo. Muri 2016, iyi korali yakusanyije amafaranga iguramo ihene 20 zihabwa abagore batishoboye bo muri Gahanga muri Kicukiro bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Friends of Jesus choir yakoze ibiterane bito ndetse n’ibyagutse. Igiterane kinini yakoze, cyabaye tariki 18 Gicurasi 2013 kibera muri Kigali Serena Hotel, aho iyi korali yari yatumiye amatsinda ak-omeye yaturutse muri Tanzania na Zimbabwe. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 900, abasaga 1200 babura imyanya yo kwicaramo basubira mu ngo zabo.

Friends of Jesus igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20

Muri iyi minsi, korali Friends of Jesus igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 20 imaze kuva itangijwe. Ni igitaramo bahaye insanganyamatsiko igira iti ‘Thru it all’. Ibi birori bizaba tariki 19 Kanama 2017, bibere muri Kigali Convention Centre.

Abanyamuryango b’iyi korali babarizwa hirya no hino ku isi, kuri uyu munsi bazaba bateraniye mu Rwanda muri Kigali Kigali Convention Centre ahazabera ibi birori. Bamwe muri bo bazaba baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bubiligi no mu bindi bihugu binyuranye byo muri Afrika. Hazaba hari kandi abanyamurwanga bayo baba mu Rwanda ndetse n’abakunzi bayo.

Muri ibi birori FOJ yatumiye amatsinda akomeye mu karere

Hitezwe abantu bagera ku 2000 bazitabira ibi birori by’isabukuru y’imyaka 20 korali Friends of Jesus imaze. Muri iki gitaramo, iyi korali izaba iri kumwe n’amwe mu matsinda akunzwe cyane mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho twavugamo The Voice yo muri Tanzania na For Him yo muri Kenya. Amakorali yo mu Rwanda azifatanya na Friends of Jesus choir, ni Ambassadors of Christ, Elevate na Urugero y'i Rubavu.

Nkuko James Gahunde yabitangarije abanyamakuru, iki gitaramo kizarangwa n’ubuhamya n’amashimwe y’abanyamuryango b’iyi korali. Azaba kandi ari umwanya wo gushimira Imana ku byo yabakoreye kuva batangiye kuririmba kugeza k'umunsi bazaza bizihizaho imyaka 20 bamaze mu ivugabutumwa. Kwinjira muri ibi birori bizaba ari 10.000 FRW ku bantu bakuru, 5000Frw ku bana bari hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10,abana bari munsi y’imyaka 5 bo bakaba bazinjirira ubuntu.

Friends of Jesus choir

Abaririmbyi ba Friends of Jesus choir yo kuri Kigali English Church

Friends of Jesus choir

Friends of Jesus choir ubwo yaganiraga n'abanyamakuru, Ifoto: Octave

Friends of Jesus choir

James Gahunde (uwa kabiri uhereye iburyo)umuyobozi wa Friends of Jesus choir ,Ifoto: Octave






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND