RFL
Kigali

Amateka ya EPR Paruwase ya Kiyovu iri kwizihiza imyaka 50

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/11/2017 9:57
1


Kuva tariki 13/11/2017 kugeza tariki 19/11/2017, EPR Paruwase ya Kiyovu irizihiza imyaka 50 imaze kuva ibayeho. Ni mu giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye ndetse na korali ikomeye yo muri Kenya.



Incamake y’amateka ya EPR Paruwase ya Kiyovu imaze imyaka 50

Paruwase Kiyovu yatangiye mu 1967 itangizwa na Pasiteri HITIMANA Naasson ku izina rya Paruwase ya KIGALI, nyuma iza kwitwa Paruwase Kiyovu mu mwaka w’2000. Paruwase yatangiye nyuma y‘urugendo rurerure, kuko Itorero EPR ryageze mu Rwanda mu 1907, Abamisiyoneri babanza kujya Zinga, Bavayo bajya Kilinda, hakurikiraho Rubengera (1909) baza kugera i Remera Rukoma mu mwaka w’1912. Paruwase ya Remera ni yo yabanje kugira Intara ya Kamuhoza, akaba ari yo yari muri Kigali. Synode nkuru yo mu 1967 niyo yemeje ko ibaye Paruwase ya Kigali.

Paruwase imaze gutangira hakozwe ivugabutumwa muri Kigali, igenda yaguka. Yaje kubyara izindi Paruwase arizo Paruwase Gikondo, Kicukiro, Kamuhoza na Karama. Paruwase yatangiye hakorwa amateraniro mu Kinyarwanda, nyuma haza kwiyongeraho amateraniro akorwa mu rurimi rw’igifaransa ndetse n’akorwa mu cyongereza. Uyu munsi kandi Paruwase ifite amashuri 4 ari yo Kiyovu, Batsinda, Cyuga na Gatsata.

Kuba  Paruwase iba ku cyicaro cy’itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR) bituma yakira abashyitsi batandukanye bitorero bityo ifitanye umubano n’andi ma paroisse atandukanye yaba ayo mu gihugu ndetse no hanze. Paruwase irashimira Imana kubyo imaze kugeraho muri iyi myaka mirongo itanu (50) ishize; nk’iyabimburiye izindi muri uyu mugi yishimira kubona Paruwase yabyaye nazo zibyara izindi. Ikomeje intego gayo yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa yesu Kristo bityo ikaba Itorero rihamye, rifite abakirisitu bakuze mu by’umwuka no mu mibanire kandi bahamya iby’ubwami bw’Imana.

EPR Kiyovu

Iki giterane cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya EPR Paruwasi ya Kiyovu gifite intego igira iti“Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, none n iwo munsi wo gukirizwamo”  ikaba iboneka mu 2 Abakorinto 6:1-2. Abazaba bayoboye iki giterane ni: Rev. Jeannette MUKAMANA na Rev. Fidele SIBOMANA.

Hatumiwe abapasitori benshi

Mu bapasitori bazitabira iyi yubile hari : Rev. Prof Elisée MUSEMAKWELI (Umuyobozi wa PIASS), Rev. Dr. Pascal ATARINGAYA (President and Legal Representative of EPR), Rev. Juvenal RWAMUNYANA (President and Legal Representative of EPR Kigali Presbytery), Rev. MUKAMAKUZA Thérèse (Umunyamabanga Mukuru wa  Bible society of Rwanda), Rev. Dr. Gabriel AKIMANA (Umwarimu muri PIASS), Rev. Peter N. KARIUK ( From PCEA St Andrew, Kenya) na Rev. Paul NKURUNZIZA. Hatumiwe korali yo muri Kenya yitwa St Andrew’s Choir ikazafatanya n’andi makorali yose abarizwa kuri EPR Paruwase Kiyovu.  

Kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu (tariki 13-17/11/2017) igiterane kizajya kiba kuva saa kumi n’imwe kugeza saa mbiri (17h00-20h00). Kuwa Gatandatu kizatangira saa munani kugeza saa moya naho ku Cyumweru tariki 19/11/2017 kizatangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akami 6 years ago
    Iritorero sindisengeramo, ark ni ryiza rigira gahunda, nta nyigisho zubuyobe zahakandagira. Baguma ku cyo bamenye ntibajarajara.





Inyarwanda BACKGROUND