RFL
Kigali

Amasezerano Imana yahaye Korali Elayono mu myaka 20 ishize atumye ishima

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/12/2016 11:46
0


Korali Elayono yo kuri ADEPR Remera yateguye igiterane cy'iminsi ibiri cyo gushimira Imana kubw'ibyo imaze kugeraho mu myaka 20 imaze ikora umurimo w'Imana birimo kuvanwa ku baririmbi 12 bayitangije ikaba igeze ku barenga 160.



Muri icyo giterane kandi aba baririmbyi bazaba bashimira Imana n'ibindi byinshi bikubiye mu masezerano Imana yabahaye guhera mu 1996 ubwo yavukaga. Korali Elayono yatangiye ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi ari 12, bumvaga bafite ishyaka ryo gukora ivugabutumwa mu ndirimbo.

Ntiyahise igira uburenganzira bwo guhita itangira kuririmba mu materaniro, ariko kubera ishyaka urwo rubyiruko rwari rufite, rwasabaga umwanya mu materaniro y’imibyizi rugashima Imana kandi rugakangurira urundi rubyiruko kurwegera kugira ngo babashe gushyiraho Korali y’urubyiruko.

Baririmbaga bacuranga ingoma y'uruhu, ariko Imana ikomeza kubagura kugeza ubwo yabahaye ibicurangisho bigezweho by'umuziki uri Live. Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse yemerewe ku mugaragaro guhabwa izina yitwa “Korali Elayono” kandi ikingura n’imiryango ku bandi bubatse ingo kuza kuririmbana na bo nk'uko Kwizera Emmanuel ushinzwe Itangazamakuru muri Elayono yabitangaje. Akomeza ati:

Ni igiterane cyo gushima Imana kuri tariki ya 23 na 24 Ukuboza 2016 twitegura na Noheli aho tuzajya dutangira i saa kumi z'umugoroba kuri ADEPR Remera. Muri iyo myaka yose, twasohoye ama albums y'indirimbo z'amajwi n'iz'amashusho, Imana yahamagaye abaririmbyi benshi ibashyira mu murimo wayo, mbese tuzagaruka no ku mateka akomeye y'ibyakozwe n'Imana. Buri wese aho ari hose, turamuraritse, kwinjira ni ubuntu, ubundi dushime umwami Yesu.

Elayono choir

"Kuva mu 1996, uko korali yagiye yegera Imana ni nako yadusezeranyaga ibyiza byinshi nk’uko yabigiriraga na ba Sogokuruza nk'uko tubibona mu ijambo ryayo. Amwe muri ayo masezerano yarasohoye andi tukaba tuyategereje. Muri ayo masezerano yose Imana yaduhaye harimo nko Gutera imbere mu mwuka (Impano z’umwuka), kubona ibyuma bya muzika, kongererwa abaririmbyi, kwitwa izina 'ELAYONO' ntikomeze kwitwa URUBYRUKO, guhindurirwa amateka, amasezerano y’abantu kugiti cyabo nk'ibirebana n'amashuri, akazi keza, kubaka ingo z'umugisha, kugira amazu, Bourses, n'ibindi byinshi cyane Imana yakoze muri iyo myaka 20." -Kwizera Emmanuel

Elayono ntizakora yonyine kuko muri icyo giterane cyo mu minsi ibanziriza Noheli, kuko izaba ifatanije na Chorale Amahoro na Besareli z'i Remera ndetse n'abavugabutumwa buzuye ijambo ry'Imana. Elayono ifite indirimbo zirenga 300 ziri mu ndimi nk'Ikinyarwanda (inyinshi), Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza, n'Ikigande, aho ziri mu njyana zitandukanye nk'Igisirimba, Reggae, Zouks, Rock, Slows, R&B, Rumba, Techno, Ibinimba n'izindi, ariko zose zifite ivugabutumwa rikubiye ku Ivuka rya Yesu (Noheli), Izuka rya Yesu (Pasika), Kugaruka kwa Yesu, Gushima Imana, Kuramya no Guhimbaza n'izindi.

Image result for Korali Elayono ADEPR RemeraImage result for Korali Elayono ADEPR Remera

Bamwe mu bagize korali Elayono imaze imyaka 20 ikora ivugabutumwa mu kuririmba

Korali Eyayono ADEPR Remera  ya shyikirijwe igikombe cya “Sifa Award”Kuri Hilltop Hotel.

Hano bishimiraga igikombe bahawe cya Sifa Reward nka korali ikoresha cyane ikoranabuhanga

Image result for Korali Elayono ADEPR Remera

Hano ni mu gitaramo baherutse gukora cyikitabirwa n'imbaga y'abakunzi babo

Image result for Korali Elayono ADEPR Remera

Mwiyeretsi Alain Samson yakira iki gikombe nkuhagarariye Korali Elayon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND