RFL
Kigali

Amerika: Amani Claude yashinze studio atangaza ko nta muntu n'umwe uzamugana ngo amusubize inyuma

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2018 13:47
0


Nyuma y'aho benshi mu bahanzi nyarwanda baha banze y'u Rwanda bavuga ko bibagora gukora umuziki kubera kubura studio cyane cyane izikorwamo n'abanyarwanda na cyane ko ari zo zabahendukira, kuri ubu umuhanzi Amani Claude uba muri Amerika yamaze gushinga studio ye.



Amani Claude ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Studio uyu muhanzi yashinze, yitwa 'Iwacu studio' ikaba iherereye muri USA. Amani Claude avuga ko igihe cyose azaba akeneye gukora indirimbo azajya ayikorera muri iyi studio ye. Yabwiye Inyarwanda.com ko iyi studio ye izabera umugisha abandi bahanzi bagenzi be na cyane ko yiteguye kubafasha bitandukanye n'uko bakorera ahandi indirimbo. Yunzemo ko nta muntu n'umwe azasubiza inyuma mu bazamugana bose. Icyakora iyi studio ye ngo izajya itunganya indirimbo za Gospel gusa. Ati:

Icyo izamfasha ni uko igihe cyose nkeneye gukora indirimbo bizajya binyorohera bitandukanye n'uko byangoraga gukoresha beat mu Rwanda, Audio muri USA, so urumva ko byose ni hano bizajya bikorerwa. Uzajya akenera gukorana natwe tuzajya tumufasha kabisa bitandukanye n'uko ahandi biba bimeze uko dushoboye kose ku buryo nta muntu uzaza gukorera muri IWACU STUDIO ngo tumusubize inyuma ni ukumufasha nk'uko nanjye nagiriwe ubuntu ndayibona ikindi iyi studio tuzakora Gospel songs gusa.

Amani Claude

Amani Claude

UMVA HANO 'MBA HAFI' YA AMANI CLAUDE

Amani Claude ni umuhanzi watangiye umuziki kera atangirira muri korali y'iwabo mu karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru. Kuva atangiye umuziki ku giti cye, magingo aya amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo: Imuhira na Mba hafi. Inyarwanda.com twaganiriye na Amani Claude adutangariza ko natera imbere mu muziki bizamworohera gukabya izi nzozi, dore ko yahigiye Imana ko azakoresha umutungo we wose acyesha umuziki akawufashisha abatagira shinge na rugero.

Iwacu StudioIwacu Studio

'Iwacu studio' inzu itunganya umuziki ya Amani Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND