Amani Claude uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze mu nganzo yibutsa abantu ko isi ishaje ndetse ko uko irushaho gusaza ari nako ibibazo byiyongera. Icyakora uyu muhanzi yanatanze inama y'uko abantu bakwiriye kwitwara muri ibi bihe.
Ubu butumwa Amani Claude yabutanze abunyujije mu ndirimbo yise 'Mba hafi'. Muri iyi ndirimbo, Amani Claude aragira ati: "Iyo ntekereje ibyiza byo mu ijuru, iyo ntekereje abagezeyo, iyo ntekereje uko tuzamera, mpita nkumbura kuzagerayo. Imuhira ndahakumbuye, ndahatekereza, tuzagerayo. Muri iyi si duhura n'ibirushya, tugacika inteke, tukababara, satani akishima bikamunezeza ariko twibuke ko Yesu yatsinze."
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Amani Claude yadutangarije icyamuteye kwandika iyi ndirimbo. Yagize ati: "Icyo nashatse kuvuga ni uko iy'isi irashaje kandi uko irushaho gusaza ni ko n'ibibazo birushaho kwiyongera. Navuze ko mu gitondo ubona abana bavuka, ejo ukabona abandi bapfa mbese bikaba urujijo."
UMVA HANO 'MBA HAFI' YA AMANI CLAUDE
Yakomeje agira ati: "Urebye umuntu igihe yavukiye Yesu bavugaga ko agiye kuza ariko hari abarambiwe gutegereza basubiye inyuma bava mu byo bizeraga. Nsoza mvuga ko hari abo twakoranye umurimo, hari abo twasengana mbese dukora umurimo neza none nabo basubiye inyuma akaba ariyo mpamvu abakiri muri we twasaba imbaraga zo kugumana nawe kugeza agarutse.
Amani Claude ni umuhanzi watangiye umuziki kera atangirira muri korali y'iwabo mu karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru. Kuva atangiye umuziki ku giti cye, magingo aya amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo: Imuhira na Mba hafi. Inyarwanda.com twaganiriye na Amani Claude adutangariza ko natera imbere mu muziki bizamworohera gukabya izi nzozi, dore ko yahigiye Imana ko azakoresha umutungo we wose akesha umuziki akawufashisha abatagira shinge na rugero.
UMVA HANO 'MBA HAFI' YA AMANI CLAUDE
Amani Claude aributsa abantu ko isi batuyemo ishaje
TANGA IGITECYEREZO