RFL
Kigali

Paulo ufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza buhindura abantu nawe yihereyeho yinjiranye mu muziki indirimbo 'Aradukunda'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2018 9:50
1


Paulo ni izina rishya mu muziki nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umusore uvuga ko Aimw Uwimana ari we muhanzi w'icyitegererezo kuri we. Paulo amaze gukora indirimbo eshatu, gusa magingo aya amaze gushyira hanze imwe ari yo 'Aradukunda'.



Nk'uko Paulo yabitangarije Inyarwanda.com, intego ye mu muziki wa Gospel ni ukugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka biciye mu muziki. Paulo ni izina akoresha mu muziki, akaba yararihisemo arikuye kuri Pawulo uvugwa muri Bibiliya. Yagize ati: "Nitwa Paulo, biva kuri Paul wo muri Bible. Uyu mwaka ni ho nsohoye indirimbo ku mugaragaro. Intego mfite ni ukwamamaza ubutumwa bwiza buhindura abantu nanjye nihereyeho."

UMVA HANO 'ARADUKUNDA' INDIRIMBO YA PAULO

Inzozi Paulo afite mu muziki wa Gospel ni ukugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka. Abajijwe na Inyarwanda.com umuhanzi nyarwanda w'icyitegererezo kuri we, Paulo yagize ati: "Aime Uwimana. Ni umugabo utuje ku buryo ibyo aririmba bikora ku mutima kandi wuje ubuhanga butangaje." Paulo yabajijwe ibikwiriye kuranga umuhanzi wa Gospel, adusubiza muri aya magambo: "Kuririmba ibyo yizera kandi nawe ubwe agerageza gukora bityo akaba intangarugero mu bamubona bityo ubutumwa bwe buhita bworoha gutambuka."

UMVA HANO 'ARADUKUNDA' INDIRIMBO YA PAULO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nila5 years ago
    Indirimbo nziza cyane. Akomeze atere intambwe. Imana ikomeze kubana nawe mu murimo wayo.





Inyarwanda BACKGROUND