Innocent Muvunyi ni umusore w'umunyarwanda w'imyaka 26 y'amavuko uba mu gihugu cya Zambia ku mpamvu z'akazi. Mu gihe gishize uyu musore yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yinjirira ku ndirimbo yise 'Ntacyo nzatinya'.
Innocent Muvunyi yadutangarije ko atuye muri Zambia mu mujyi wa Lusaka, akaba asengera mu bategereje kugaruka kwa Yesu Kristo. Avuga ko intego ye mu muziki akora ari ugutanga ubutumwa buhumuriza abantu bababaye no gukangurira abantu kuva mu byaha. Yagize ati: "Guhumuriza no gufasha abababaye no gukangurira abantu kuva mu byaha tukamenya umwami dukorera n'ibyo adukeneyeho."
Innocent Muvunyi umunyarwanda uba muri Zambia
UMVA HANO 'NTACYO NZATINYA' YA INNOCENT MUVUNYI
Yunzemo ati: "Icyo nibandaho cyo biterwa n'ibihe ndimo cyangwa inspiration y'ako kanya (inspiration ku byo mbonye, ku byo numvise, ku byo ndi gusoma cyaangwa ibihe ndimo muri rusange). Gusa mba nifuza ko ibyiringiro biguma mu bizeye, kubwira abantu bose no kubahamiriza ko turi ab'Imana, kumenya icyo iyaturemye idushakaho n'umugambi utumye ikituramishije. Cyane ariko abababaye kubabarana nabo kubahumuriza no kubakomeza, kubaha ihumure no kurushaho kubibutsa ko byose bibaho ku mugambi w'Imana."
UMVA HANO 'NTACYO NZATINYA' YA INNOCENT MUVUNYI
TANGA IGITECYEREZO