RFL
Kigali

Zambia: Muvunyi Innocent, impano nshya mu muziki wa Gospel yasohoye indirimbo 'Ntacyo nzatinya'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/11/2018 9:03
8


Innocent Muvunyi ni umusore w'umunyarwanda w'imyaka 26 y'amavuko uba mu gihugu cya Zambia ku mpamvu z'akazi. Mu gihe gishize uyu musore yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yinjirira ku ndirimbo yise 'Ntacyo nzatinya'.



Innocent Muvunyi yadutangarije ko atuye muri Zambia mu mujyi wa Lusaka, akaba asengera mu bategereje kugaruka kwa Yesu Kristo. Avuga ko intego ye mu muziki akora ari ugutanga ubutumwa buhumuriza abantu bababaye no gukangurira abantu kuva mu byaha. Yagize ati: "Guhumuriza no gufasha abababaye no gukangurira abantu kuva mu byaha tukamenya umwami dukorera n'ibyo adukeneyeho."

Innocent Muvunyi

Innocent Muvunyi umunyarwanda uba muri Zambia

UMVA HANO 'NTACYO NZATINYA' YA INNOCENT MUVUNYI

Yunzemo ati: "Icyo nibandaho cyo biterwa n'ibihe ndimo cyangwa inspiration y'ako kanya (inspiration ku byo mbonye, ku byo numvise, ku byo ndi gusoma cyaangwa ibihe ndimo muri rusange). Gusa mba nifuza ko ibyiringiro biguma mu bizeye, kubwira abantu bose no kubahamiriza ko turi ab'Imana, kumenya icyo iyaturemye idushakaho n'umugambi utumye ikituramishije. Cyane ariko abababaye kubabarana nabo kubahumuriza no kubakomeza, kubaha ihumure no kurushaho kubibutsa ko byose bibaho ku mugambi w'Imana."

Innocent MuvunyiInnocent Muvunyi

UMVA HANO 'NTACYO NZATINYA' YA INNOCENT MUVUNYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier5 years ago
    Indirimbo nayumvise ninziza pe, impano yo arayifite kandi aracyari Mutoya. Nakomereze aho kandi arusheho gutera imbere tumuri inyuma. Imana izabimufashemo
  • tuyisenge henriette5 years ago
    turagushyigikiye kdi tukurinyuma Imana ijye ikwagurira ibihangano byawe rwose nibindi bisa nkabyo
  • Innocent5 years ago
    Iyi ndirimbo ni nziza cyane rwose muvunyi nakomerezaho kandi ntazacike intege tumurinyuma. Imana imuhe umugisha
  • rafiki5 years ago
    whawhuuuu impano arayifite indirimbo nziza cyane
  • John minani5 years ago
    iyindirimo ninziza cyane rwose uyumusore turamushyigikiye kdi tunamushimirako yongeye kuzamura ibendera ry,u Rwanda Muri Zambia zicomu kwambili zoona, Murungu akudaliseni
  • UWITONZE Emmanuel 5 years ago
    Ndamwishimiye rwose Umusore wacu courage Muvunyi
  • Twagirimbabazi Aime patrick5 years ago
    Nokomereze aho turamukunda kdi ubutumwa atanga Butugeraho bukadufasha
  • chy5 years ago
    ndamwibuka cyane turirimbana muri choral fraiment afite impano





Inyarwanda BACKGROUND