RFL
Kigali

Korali Elayono yakoreye i Gikomero ivugabutumwa ribohora imitima inafasha abakene-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/09/2018 15:56
0


Korali Elayono yo kuri ADEPR Paroise ya Remera mu mujyi wa Kigali yakoreye urugendo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gikomero maze ihakorera igikorwa cy’ivugabutumwa ribohora imitima ndetse inafasha abakene ibaha imyenda n’inkweto, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.



Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8/9/2018. Iki giterane cyitabiriwe cyane ndetse hari hari n’umushumba wa ADEPR Paroise ya Gasave, umushumba wa ADEPR Akarere ka Gasabo Rev Butera Celestin. Umuyobozi wungirije wa korali Elayono, Madamu Marora Genevieve yatangaje ko nyuma yo gusanga hari ubwo bakora ivugabutumwa mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana ariko abantu bagasigarana ikibazo, bahisemo kujya bakora ivugabutumwa rikora ahantu hose ni ukuvuga ku mutima ariko batirengagije no ku mubiri. Yagize ati:

Nyuma yo kumara imyaka 22 turi mu ivugabutumwa tumaze kubona ko ivugabutumwa rya Kristo twiyemeje rikomeje ari nayo mpamvu twifuza gukomeza imitima y’abantu ndetse n’imibiri yabo. Twaje aha kubera igiterane kihamaze iminsi cyari gifite intego ivuga ngo Imana ibagarurire ibihe byabo bya mbere ni muri urwo rwego natwe twaje kwifatanya nabo ariko ntitwari kuza imbokoboko. Twaje twiteguye gukorera Imana mu ndirimbo ariko tukanaba twitwaje imfashanyo irimo imyenda n’inkweto twageneye abakene kuko mu ivugabutumwa dukora tugira n’umwanya w’ibikorwa by’urukundo. Tntitwabasha kumenya amafaranga afatika ahwanye n’iyi myenda gusa tuzi ko ari menshi kandi icyo twifuza ni ugufasha kandi tuzabikomeza n’ahandi.

Chorale Elayono

Madamu Marora Genevieve umuyobozi wungirije wa korali Elayono

Madamu Marora Genevieve yasoje ahamagarira abantu bose kuyoboka ivugabutumwa rikiza imitima ariko ridasize n’imibiri kuko ngo ntiwashobora kubohoka ku mutima kandi umubiri wo ukiboshye. Pastor UWIZEYIMANA Jacques wari uhagarariye umushumba wa Paroise ya REMERA yavuze ko kuri we ngo byamutunguye ndetse binamukora ku mutima cyane. Yagize ati :

Byanshimishije ndetse byanankoze ku mutima kubona Chorale ikora igikorwa cy’urukundo nk’iki, ibi bikwiriye no kubera isomo n’andi makorali akajya akora ivugabutumwa ariko akibuka no gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abakene ndetse n’abatishoboye.

Chorale Elayono

Pastor UWIZEYIMANA Jacques

Umushumba wa ADEPR Paroise ya Gikomero Rev. NIYIHABA J Paul we asanga ivugabutumwa korali Elayono yagaragaje muri Paroise ya Gikomero rizahora ari amateka haba muri Gikomero ndetse n’ahandi hose mu Rwanda. REV. Jean Paul yagize ati :

Turi gusoza igiterane cy’iminsi 21, aho twari dufite intego ivuga ngo Imana itugarurire ibyacu twanyazwe ubu kikaba kigeze ku musozo, cyitabiriwe n’abantu benshi banyuranye, by’umwihariko uyu munsi twabanye na korali ELAYONO yo kuri ADEPR Paroise ya Remera, batuzaniye ivugabutumwa rifatika, baturirimbiye neza ariko by’agahebuzo bazanye ivugabutumwa ry’inkunga yo gufasha abantu batishoboye bo muri iyi Paroise ririmo imyenda yo kwambara ni ibintu bitari bisanzwe ariko turabashimiye cyane kandi turifuza ko uru rugero rwiza rwaba no ku yandi makorali.

Chorale Elayono

Rev. NIYIHABA J Paul, Umushumba wa ADEPR Paroise ya Gikomero

Yavuze ko hagiye kubaho inama bakazicara bagashaka komite izaba ishinzwe gutoranya abakene bagomba kuzahabwa iyi nkunga mu rwego rwo kwirinda ko hari uwacikanwa kandi yakabaye ari we uba uwa mbere mu kuyihabwa. Rev. NIYIHABA yasoje ashimira ndetse asabira umugisha iyi korali, ubuyobozi bwa ADEPR Paroise ya Remera ndetse n’abakristo bose baba abaturutse i Remera, abaturutse GIKOMERO ndetse n’ahandi hose dore ko abantu bari bakubise buzuye.

ANDI MAFOTO

Chorale ElayonoChorale Elayono

Rev Butera Celestin, Umushumba wa ADEPR Akarere ka Gasabo

Chorale ElayonoChorale ElayonoChorale ElayonoChorale ElayonoChorale ElayonoChorale ElayonoChorale ElayonoChorale ElayonoChorale ElayonoChorale ElayonoChorale Elayono

Korali Elayono mu ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa by'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND