RFL
Kigali

Gitwaza adufata nk'ibicucu, iyi bayita ikinamico,..Ibitekerezo by'abasomyi ku nkuru y'uwahimbye ko Gitwaza ajya ikuzimu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2018 12:20
8


Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y'umukobwa watangaje ko yabaga ikuzimu ndetse avuga amabanga menshi ya satani na cyane ko avuga ko yari umukozi we mu buryo bwemewe n'amategeko. Tugiye kubagezaho uko abasomyi bacu bakiriye iyi nkuru.



Inkuru y'umukobwa witwa Mutoni uvuga ko yabaga ikuzimu yari ifite  umutwe w'amagambo ugira uti: Umukobwa uhamya ko yabaga ikuzimu yiyemereye ko ari we wahimbye inkuru ivuga ko Gitwaza ajya ikuzimu-UBUHAMYA. Iyo nkuru yakurikiwe n'indi ifite title igira iti: Apotre Gitwaza na Pastor Robert Kayanja ngo ni bo bapasiteri bananiye satani-UBUHAMYA. Izo nkuru zombi zagiye hanze mu mpera z'icyumweru dushoje.

Mutoni Queen

Mutoni yiyemerera ko ari we wahimbye ko Apotre Gitwaza ajya ikuzimu

Uyu mukobwa witwa Mutoni ariko witwaga Queen ikuzimu, avuga ko ari we wahimbye ko Gitwaza ajya ikuzimu. Yanatangaje ko abapasiteri bananiye satani ari Gitwaza na Kayanja wo muri Uganda. Bamwe mu basomyi ba Inyarwanda.com basomye iyi nkuru, banze kwemera ibyatangajwe n'uyu mukobwa, bashinja Apotre Gitwaza gutekinika, abandi bavuga ko uyu mukobwa ari we wabeshye abantu. Icyakora hari abandi babyemeye nk'ukuri. Mu buhamya bwe, Mutoni yaragize ati:

Mwigeze kumvaho inkuru ngo pasiteri (Aravuga Gitwaza) ajya ikuzimu? Ni wo mwambaro mubi bari baramushyizeho. Ni abahungu babiri bawanditse, igitekerezo ni njyewe wakizanye. Ni abapasiteri babiri bari bakinaniranye, Pastor Kayanja na Pastor Apostle (Aravuga Gitwaza). Haleluya. Njyewe rwose ntabwo nari nzi ibyambayeho, naherutse nkubitwa inshyi bambwira ngo ninsohoke, nongeye gushiduka ndi ahangaha, sinzacika intege gukorera Uwiteka. Icyatumye ninjira mu gukorera satani ni ababyeyi banjye batanyitayeho. Ntabwo nabonye urukundo rwa mama cyangwa urwa Data. Natangiye kubona ihohoterwa nkiri mutoya mfite imyaka 9 (...)

Incamake ku buhamya bwa Mutoni

-Avuga ko ari we wahimbye ko Gitwaza ajya ikuzimu

-Avuga ko Gitwaza na Kayanja ari bo bapasiteri bananiye satani

-Avuga ko ikuzimu yari afiteyo 'Boyfriend' witwa Kalisa

-Avuga ko yinjije urumogi rwinshi mu Rwanda

-Yasabye abasore kudatinya kumutereta kuko yatandukanye na Kalisa

-Avuga ko yatwaye abakobwa benshi ikuzimu abashukishije amafaranga

-Avuga ko hari abo mu muryango we yatanzeho igitambo

-Avuga ko yari asanzwe asengera muri Zion Temple basirimba na we agasirimba

KANDA HANO USOME UBUHAMYA BWOSE BWA MUTONI

KANDA HANO WUMVE UBUHAMYA BWA MUTONI UVUGA KO YABAGA IKUZIMU

Apotre Gitwaza yahaye umugisha ubu buhamya asaba abantu bose kutabuca amazi

Nyuma y'ubuhamya bwa Mutoni, Apotre Gitwaza yafashe ijambo asaba abantu bose kudakinisha ubuhamya bw'uyu mukobwa. Yagize ati: "Ibi bintu ntimubikinishe. Ni ibintu bikomeye cyane. Ibyo nababwiye ko turi bwiyambure imyambaro y'ama rumors yose (ibihuha), kuko abarozi ni bo basebya abantu, inkuru ikaba impamo, bakabikora. Baraza bagaca mu bantu, ariko ari imigambi yacuriwe ikuzimu. Uyu mwana (Mutoni) ntabwo muzi, namubonye ngira ngo ejo bundi aje gutanga ubuhamya. Imana yagiye imukorera utuntu tw'ibitangaza twatumye atangira gu Questioning satani, gusa ndagira ngo mbabwire ko satani nta mbaraga agira. Rero tugomba vuba cyane kumubatiza. Biramukuraho amaraso yuhagiwe" Yahise amubaza ati 'Uremeye kubatizwa mu izina rya Data, Umwana n'Umwuka Wera?' Mutoni ati 'Ndabyemeye' (...)

Ibitekerezo tugiye kubagezaho ni ibyanyujijwe ku Inyarwanda.com, Facebook, Youtube na Instagram. Umwe mu basomyi bacu wakoresheje izina rya Dodos yagize ati: "Birababaje pe imitwe iragwira wa mwana w'umukobwa we bajyanye muri ibi, urarubonye. Naho iby'amatorero ari hanze aha ahaaa. Ikindi ikuzimu Yesu yambuye Satan impfunguzo zabo abajyayo muzavuga aho muca ."

Uwitwa Mahoro yagize ati: "Simpakana ibyo uyu mukobwa avuga kuko ntacyo nashingiraho. Gusa nibajije ikibazo: NGO KAYANJA NA GITWAZA NIBO BAKOZI B'IMANA BONYINE BANANIYE SATANI? UBU RERO ABANDI BOSE YARABATSINZE?" Uwitwa Tinah yagize ati: "Bantu basenga Imana ubu buhamya mububonye mute ko njye mbonye ari ibintu bidasobanutse ko nta kintu avuga gifatika. Aahaa nzaba mbarirwa iby'aya matorero nk'ubu twari twarabyibagiwe none barabigaruye ubu c barungutse?"

Kirihahira yagize ati: "Hhahaha erega iby'isi byose ni tekinike na tactique ubwo nyine Gitwaza yaguze umukinnyi uzamufasha kugera ku bushorishori bw'ubuhangange bwe. Ahubwo nanjye mungure nzi kwamamaza bavandi." James yagize ati: "Gitwaza adufata nk'ibicucu kabisa. " Habimana yagize ati: "Yewe njye nta content numvamo pe ! Wagira ngo byahimbwe am sorry iyo mvugo nkoresheje."

Mukamusoni yagize ati: "Iri ni itekinika kuko ntiwajya aho ikuzimu uvuga ngo uveyo wivugisha kuriya nk'uvuye kuri stade, azabaze Alice. Naho uyu ni imitwe ibyo avuga wumva abipfundikanya nk'ushakisha nta soni ubwose kuvuga ngo wananiwe n'aba pastor babiri abandi bose bari mu gihugu mu matorero akirimo Umwuka Wera wayagezemo urayashobora, rwose dukwiye kujijuka kuko imitwe yateye ni myinshi mu bantu ikigaragara ni uko wowe na Gitwaza mubiziranyeho cyangwa se ukaba nawe uri kumutekinika ngo wibereho ibintu ni byo bibiri, naho ibindi keretse impumyi kuko bigaragarira wese ko ari imitwe, uzajye kuri Television twe tukwibarize urebe ko utazakorwa n'isoni."

Theo yagize ati: "Bagenzi banjye mwirinde gutuka ibyo mutazi. Niba mutabisobanukiwe mujye mwicecekera byabaha umugisha,aho kuvana umuvumo mu bintu utazi kuko wabitutse kandi ari iby'Imana." Undi yagize ati: "Uyu mukobwa ni danje yateye target ahantu yarira hit byihuse none dore araryanditse." Undi yagize ati: "bla bla sitaki kusikiya, aba n abanyamitwe sha. mujye mwirira aya barezi njye ntawaankuraho nigiceri cya 5," Ingabire Hadja ati: "Ahhhh biratangaje kabisa hasa gute mwahuriyeyo n'uwo mugabo koko urakoze kwihana cyakora."

Mbandazi yagize ati: "Asyiiiiiiii syiiiiiis syiiiiii, ndambiwe abatekamutwe! Uyu mukobwa ubu arambiwe iyindi mico ahungiye mu rusengero, ikindi niba Gitwaza yaremeye kandi agaha agaciro ibyo iyi njiji y'umukobwa ivuga yaba yarataye umutwe cyangwa se nawe basigaye bamutuburira. Ikuzimu ntihabaho, ntawe ujyayo, nta makuru abayo ndetse iba byose ni ugushaka umugati. Gusa ntibagateshe abantu umwanya bashaka publicite, kuko ndakeka Gitwaza tumuzi naho uriya mukobwa nahobagire agenda."

Noah Ryanshami akoresheje Instagram ya Inyarwanda.com yagize ati: "Iyi bayita IKINAMICO." Florence Tuyi yagize ati: "Ikuzimu se ni he, hari uwagiyeyo ngo agaruke, cg Ikuzimu ko hajyayo abapfuye hajyayo abantu bazima. ..mwagiye mugabanya ubujiji, ni byo avuze ni ibinyoma." Irakoze yagize ati; "Ariko abakiristu badufata uko bishakiye koko ubu yabonye bamuvumbuye ati reka mvuge ko nasengeye umuntu akemera ko yambeshyeye. Ni ikinyoma." Ingabire ati: "Ntawamenya ukuri keretse christu wenyine niwe ubizi." Prosper ati: "Ntamuntu washobora kujya ikuzimu ntibakababeshye ngo namwe mubyemere." Meric ati: "Njye nk'ibi ntibiba bindeba... buri wese agira ibye." Godwin akoresheje Youtube yagize ati: "Ariko i Ndera bagiye bafunga imiryango bakayikomeza abasazi ntibatoroke koko."

Apotre Paul GitwazaApotre GitwazaApotre GitwazaApotre GitwazaApotre Gitwaza

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru barashinja Gitwaza 'Gutekinika'

Mutoni Queen

Yapfukamye hasi yakira agakiza asengerwa na Apotre Gitwaza 

UMVA HANO UBUHAMYA BWA MUTONI UVUGA KO YABAGA IKUZIMU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hope5 years ago
    uyu pastor yashatse kwikuraho kiriya gisebo.n'ikinamico rwose adukinira.uwo mwana yashatse ko anyomoza akomeza no kuheshya abantu.murakoze
  • rose5 years ago
    Ntawe utabibona ko ari itekinika. Ahubwo gushaka kwisobanura no guhimba ibimenyetso bishinjura byatuma umuntu atekereza ko ibyavuzwe bishobora kuba ari ukuri. Ngo Gitwaza na Kayanja nibo bananiye Satani ?!!! Nibe niyo winumira kuko abo bombi barakemangwa kandi tuzabamenyera ku mbuto zabo
  • 5 years ago
    Si ikinamico kuko njye ndibuka kera ko rwose hari ikidaimoni cyavugiye mu muntu ko barwanya Gitwaza cyane rero sinahakana n ibi.
  • chri5 years ago
    hhh ubundi cykoze ibi bzabishyire muri seburikoko ho babikinnye byaryha naho ubndi murusengero ho birabishye!!!
  • Lambert5 years ago
    Ibi babyita kuragira abantu kandi igitangaje abantu bakajya aho bagakoma amashyi bakabyemera nk'ukuri, ibi n'ukuvangirwa cyangwa bikaba ari imibare y'ubuzima. Imana ijye ibababarira.
  • nyiraburyohe zoubeda5 years ago
    Ariko koko isi igeze ku yindi degre d'absurdite kbs, Nkubu Gitwaza aravuga abantu bakuru bakemera ibyo avuga, bagakora mu mifuka bakamuhereza! Njye sinumva icyo baba batekereza pe! Ikibazo si Gitwaza, ikibazo si ibyo avuga, ikibazo ni ABEMERA IBYO ABABWIRA!
  • ddd5 years ago
    niba hari ibyo ntemeye nibi. ntacyo mvuze kindi ariko ibi ni amakabyankuru cg ikinamico so sorry , Roho Mutagatifu suku akora, ntakina politiki noooooooooooooooooooo
  • A5 years ago
    cyakora Gitwaza Imana ijye imuba hafi inamurwanirire kuko ari mu kigeragezo gikimeye abantu bamwishizemo ark igihe kizagera benshi babone ukuri





Inyarwanda BACKGROUND