Evangelical Restoration church Kimisagara yateguye igiterane ngarukamwaka cy'umuryango cyitwa 'Family Convention' kibanda ku ndangagaciro zikwiriye kuranga abashakanye b'abakristo aho ingo zabo ziba zigomba kubakira ku rufatiro rw’ijambo ry’Imana.
Iki giterane 'Family Convention' kizaba tariki 12-19 Kanama 2018 kibere kuri Evangelical Restoration Church Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Gifite insanganyamatsiko igira iti: "Guca bugufi; Inkingi yubaka umuryango", ikaba iboneka muri 1 Petero 5: 5-6. Ni igiterane kiba buri mwaka, kigatumirwamo abakozi b'Imana banyuranye b'inararibonye mu bijyanye n'imibanire y'abashakanye.
Apotre Yoshuwa Masasu na Pastor Lydia Masasu ni bo bazayobora iki giterane
Abakozi b'Imana bazigisha muri giterane cy'uyu mwaka ni: Musenyeri John Rucyahana, Bishop Dr Masengo Fidele, Ev Kwizera Emmanuel, Pastor John Gakwaya, Pastor Zigirinshuti Michel, Madamu Rose Mukankaka, Pastor Aaron Ruhimbya umushumba wa ERC Kimisagara na Apotre Yoshuwa Masasu n'umufasha we Pastor Lydia Masasu ari nabo bazaba bayoboye iki giterane. Iki giterane kiratangira kuri iki Cyumweru tariki 12 Kanama 2018 kizasozwe tariki 19 Kanama 2018. Ku wa Gatatu 15 Kanama 2018 abazitabira iki giterane bazakinirwa umukino n'itsinda rizaba riyobowe na Aimable Twahirwa.
Igiterane cy'umuryango kizabera kuri ERC Kimisagara
TANGA IGITECYEREZO