Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24 Kamena 2018 i Nairobi habereye ibirori bikomeye byatangiwemo ibihembo bya Groove Awards Kenya 2018 bitangwa ku bahanzi ba Gospel n'abandi b'imbere mu gisata cy'iyobokamana bakoze cyane kurusha abandi.
Ni ibirori byari bibaye ku nshuro ya 13. Ibi birori byabereye i Kasarani muri Nairobi byitabirwa mu buryo bukomeye by'akarusho birangwa n'umuziki uryoheye ijisho n'amatwi. Hacuranzwe gusa umuziki w'umwimerere. Muri ibi birori umuhanzi wegukanye igihembo gihatse ibindi ni ukuvuga umuhanzi w'umwaka, yabaye Guardian Angel watunguwe cyane bikamurenga akarira. Yahise atangaza ko agiye kurushaho gukora umuziki uhembura imitima ya benshi.
Indirimbo Odi Dance yanditse amateka itwara ibihembo bine
Mu bihembo byo muri uyu mwaka wa 2018, habayemo impinduka dore ko hari ibyiciro byari bisanzwemo bitagaragaye kuri iyi nshuro, hano urugero ni umuhanzikazi w'umwaka, umuhanzi ukizamuka n'ibindi. Kuri iyi nshuro kandi abaturage/abakunzi b'umuziki bahawe ijambo dore ko bagize uruhare mu gutoranya abahanzi bagomba guhatanira ibihembo. Mu itangwa ry'ibihembo, benshi mu bahawe ibihembo wabonaga bishimiwe bikomeye n'abari muri salle yabereyemo ibi birori.
Dj Mo ni umwe mu bahawe ibihembo
Indirimbo y'umwaka yabaye Odi Dance ya Timeless Noel, Jabidii na Hype Ochi. Odi Dance yanditse amateka dore ko yahawe ibihembo bine ari byo: Collabo of the year, Song of the year, Skiza award na Dance style of the year. Indirimbo nziza y'amashusho yabaye Jigi jigi ya Willy Paul. Umwanditsi mwiza w'indirimbo (Songwriter of the year) yabaye Reuben Kigame. Umuhanzi wigaragaje cyane mu buryo butunguranye ndetse agakundwa cyane, yabaye Jabidii. Indirimbo nziza ya Hiphop yabaye Cheki Vile ya Ekko Dydda.
Twabibutsa ko muri ibi birori bya Groove Awards Kenya 2018 mu bari babyitabiriye harimo n'itsinda ry'abantu 6 baturutse mu Rwanda harimo abayobozi ba Groove Awards Rwanda, Dinah Uwera wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 ndetse na MD (Mugema Dieudonne) wabaye umuraperi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 binyuze mu ndirimbo ye 'Yaguhenda' yabaye indirimbo nziza ya Hiphop. Aba bahanzi bo mu Rwanda babashije kwihera ijisho ibi birori bya Groove Awards Kenya 2018, bavuga ko bungutse ibintu byinshi bizababera impamba mu rugendo rwabo rw'umuziki.
Noel Nkundimana uyobora Groove Awards Rwanda ni umwe mu batanze ibihembo
Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Groove Awards Kenya 2018
Collabo of the year- Odi Dance by Timeless Noel, Jabidii and Hype Ochi
Nyanza Counties song of the year - Come To Me
Reggae/ragga song of the year- Shoot Satan by Jabidii
Rift Valley Counties song of the year- Arusi by Cyrus Koech
Praise and worship song of the year- Huniachi by Gloria Muliro and Reuben Kigame
Eastern Counties song of the year - Kiwango Kingi by Wilberforce
Music Video of the year - Jigi jigi by Willy Paul
Coastal Counties song of the year- Watangoja Sana by Anastacia Mukabwa
The Hypeman/MC of the year- Timeless Noel
Central Counties’ song of the year- Irema by Shiru wa GP
Western Counties’ song of the year- Ingabo by Gloria Muliro
Hip Hop song of the year- Cheki Vile by Ekko Dydda
Breakthrough Dj of the year- DJ Terots
Songwriter of the year- Reuben Kigame
Dance Song of the year- Odi Dance by Timeless Noel, Jabidii and Hype Ochi
Media Personality of the year- Dj Mo
Breakthrough artist of the year- Jabidii
Song of the year- Odi Dance by Timeless Noel, Jabidii and Hype Ochi
Artist of the year- Guardian Angel
Willy Paul nawe yarahembwe
Aba basore bihariye ibihembo muri Groove Awards Kenya 2018
Dina, MD na Dj Spin ubwo batambukaga kuri Red Carpet hamwe n'abandi bahanzi
Itsinda ryaturutse mu Rwanda ryari ryicaye mu myanya y'icyubahiro
Byari ibyishimo byinshi nyuma yo kwibonera imbonankubone ibirori bya Groove Awards Kenya
REBA HANO ODI DANCE INDIRIMBO YEGUKANYE IBIHEMBO BYINSHI
TANGA IGITECYEREZO