RFL
Kigali

Guardian Angel yabaye umuhanzi w'umwaka, indirimbo Odi Dance yandika amateka muri Groove Awards Kenya 2018-URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/06/2018 10:41
0


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24 Kamena 2018 i Nairobi habereye ibirori bikomeye byatangiwemo ibihembo bya Groove Awards Kenya 2018 bitangwa ku bahanzi ba Gospel n'abandi b'imbere mu gisata cy'iyobokamana bakoze cyane kurusha abandi.



Ni ibirori byari bibaye ku nshuro ya 13. Ibi birori byabereye i Kasarani muri Nairobi byitabirwa mu buryo bukomeye by'akarusho birangwa n'umuziki uryoheye ijisho n'amatwi. Hacuranzwe gusa umuziki w'umwimerere. Muri ibi birori umuhanzi wegukanye igihembo gihatse ibindi ni ukuvuga umuhanzi w'umwaka, yabaye Guardian Angel watunguwe cyane bikamurenga akarira. Yahise atangaza ko agiye kurushaho gukora umuziki uhembura imitima ya benshi.

Indirimbo Odi Dance yanditse amateka itwara ibihembo bine

Mu bihembo byo muri uyu mwaka wa 2018, habayemo impinduka dore ko hari ibyiciro byari bisanzwemo bitagaragaye kuri iyi nshuro, hano urugero ni umuhanzikazi w'umwaka, umuhanzi ukizamuka n'ibindi. Kuri iyi nshuro kandi abaturage/abakunzi b'umuziki bahawe ijambo dore ko bagize uruhare mu gutoranya abahanzi bagomba guhatanira ibihembo. Mu itangwa ry'ibihembo, benshi mu bahawe ibihembo wabonaga bishimiwe bikomeye n'abari muri salle yabereyemo ibi birori.

Dj Mo ni umwe mu bahawe ibihembo

Indirimbo y'umwaka yabaye Odi Dance ya Timeless Noel, Jabidii na Hype Ochi. Odi Dance yanditse amateka dore ko yahawe ibihembo bine ari byo: Collabo of the year, Song of the year, Skiza award na Dance style of the year. Indirimbo nziza y'amashusho yabaye Jigi jigi ya Willy Paul. Umwanditsi mwiza w'indirimbo (Songwriter of the year) yabaye Reuben Kigame. Umuhanzi wigaragaje cyane mu buryo butunguranye ndetse agakundwa cyane, yabaye Jabidii. Indirimbo nziza ya Hiphop yabaye Cheki Vile ya Ekko Dydda. 

Twabibutsa ko muri ibi birori bya Groove Awards Kenya 2018 mu bari babyitabiriye harimo n'itsinda ry'abantu 6 baturutse mu Rwanda harimo abayobozi ba Groove Awards Rwanda, Dinah Uwera wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 ndetse na MD (Mugema Dieudonne) wabaye umuraperi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 binyuze mu ndirimbo ye 'Yaguhenda' yabaye indirimbo nziza ya Hiphop. Aba bahanzi bo mu Rwanda babashije kwihera ijisho ibi birori bya Groove Awards Kenya 2018, bavuga ko bungutse ibintu byinshi bizababera impamba mu rugendo rwabo rw'umuziki.

Noel Nkundimana

Noel Nkundimana uyobora Groove Awards Rwanda ni umwe mu batanze ibihembo

Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Groove Awards Kenya 2018

Collabo of the year- Odi Dance by Timeless Noel, Jabidii and Hype Ochi

Nyanza Counties song of the year - Come To Me

Reggae/ragga song of the year- Shoot Satan by Jabidii

Rift Valley Counties song of the year- Arusi by Cyrus Koech

Praise and worship song of the year- Huniachi by Gloria Muliro and Reuben Kigame

Eastern Counties song of the year - Kiwango Kingi by Wilberforce

Music Video of the year - Jigi jigi by Willy Paul

Coastal Counties song of the year- Watangoja Sana by Anastacia Mukabwa

The Hypeman/MC of the year- Timeless Noel

Central Counties’ song of the year- Irema by Shiru wa GP

Western Counties’ song of the year- Ingabo by Gloria Muliro

Hip Hop song of the year- Cheki Vile by Ekko Dydda

Breakthrough Dj of the year- DJ Terots

Songwriter of the year- Reuben Kigame

Dance Song of the year- Odi Dance by Timeless Noel, Jabidii and Hype Ochi

Media Personality of the year- Dj Mo

Breakthrough artist of the year- Jabidii

Song of the year- Odi Dance by Timeless Noel, Jabidii and Hype Ochi

Artist of the year- Guardian Angel

Willy Paul nawe yarahembwe

Aba basore bihariye ibihembo muri Groove Awards Kenya 2018

Groove Awards KenyaGroove Awards Kenya

Dina, MD na Dj Spin ubwo batambukaga kuri Red Carpet hamwe n'abandi bahanzi

Groove Awards Kenya

Itsinda ryaturutse mu Rwanda ryari ryicaye mu myanya y'icyubahiro

Groove Awards Kenya

Byari ibyishimo byinshi nyuma yo kwibonera imbonankubone ibirori bya Groove Awards Kenya

REBA HANO ODI DANCE INDIRIMBO YEGUKANYE IBIHEMBO BYINSHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND