RFL
Kigali

Israel Mbonyi yagize ibyishimo bitagira ingano ku bw'abantu bakirijwe mu gitaramo gisoza 'Canada Tour'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2018 10:10
1


Israel Mbonyi yasoreje muri Ottawa gahunda yise 'Canada Tour' mu gitaramo yakoze tariki 26 Gicurasi 2018 cyikitabirwa ku rwego rushimishije. Israel Mbonyi yakozweho cyane n'ibihe byiza abitabiriye iki gitaramo bahagiriye by'umwihariko ashimishwa n'abakiriye agakiza.



Aganira na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yadutangarije ko yishimye bitagira ingano kubw'ibihe byiza yagiriye muri Canada mu minsi itari micye amazeyo muri gahunda yise 'Canada tour'. Yashimiye abantu bose bitabiriye ibitaramo amazemo iminsi mu gihugu cya Canada. Igitaramo gisoza 'Canada tour' cyamukoze cyane ku mutima na cyane ko cyaranzwe n'umunezero udasanzwe by'akarusho abantu bagera kuri batatu bakira agakiza. Yagize ati:

Narishimye cyaneee bitagira ingano kabisa. Abantu baritabiriye tour yose. Hari hari umunezero udasanzwe kandi wihariye buri city. Ejo (tariki 26 Gicurasi) hakijijwe abantu 3 numva biranejeje. Abanya Canada nabashimira kandi nkababwira ko nzagaruka vuba cyane.

Abanya Canada banyuzwe bikomeye no gutaramana na Israel Mbonyi

Tariki 28 Mata 2018 ni bwo Israel Mbonyi yatangiye gahunda y'ibitaramo bye muri Canada ( Canada tour). Kuri iyo tariki yakoreye igitaramo mu mujyi wa Edmonton akaba ari igitaramo yise 'Ndahamya Live Concert'. Benshi bakozweho cyane dore ko bari bafite amatsiko yo gutaramana nawe mu ndirimbo ze nshya ziri kuri album 'Intashyo' aherutse kumurikira i Kigali mu gitaramo yakoze mu mpera za 2017.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi mu gitaramo yakoreye muri Edmonton mu mpera za Mata uyu mwaka 

Tariki 20 Gicurasi 2018 Israel Mbonyi yakoreye igitaramo mu mujyi wa Montreal, atungurwa bikomeye n'abakunzi b'umuziki we bamwifuriza isabukuru y'amavuko dore ko icyo gitaramo yagikoze ku munsi asanzwe yizihizaho isabukuru y'amavuko. Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda.com ko byari byiza cyane mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Montreal.

REBA VIDEO UBWO ISRAEL MBONYI YATUNGURWAGA

N'ubwo ibitaramo byose yakoze byamushimishije yaba ibyo yakoreye mu Rwanda ndetse n'ibyo yakoreye hanze yarwi, Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo yakoreye i Montreal ari cyo cyamukoze cyane ku mutima bitewe n'ubwitabire atakekaga ukongeraho no gutungurwa ku munsi w'isabukuru ye. Ubwo yabwiraga inshuti ze iby'iki gitaramo, yaragize ati:  "The best evening, The best concert,...The night I will forever talk about #Montreal, what a blessing, much love." Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: "Umugoroba mwiza cyane, igitaramo cyiza cyane. Ijoro nzahora iteka mvuga,...mbega umugisha! nabakunze cyane"

Israel Mbonyi yatunguriwe i Montreal yifurizwa isabukuru y'amavuko mu gitaramo atazibagirwa mu mateka-VIDEOIsrael Mbonyi

Israel Mbonyi mu gitaramo yatunguriwemo ku isabukuru ye y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwera Claudine5 years ago
    Mana weeee.Mbonyi ubwiza bw'Imana n'ikiganza cye biguhoreho.Nkunda ko uri mu muhamagaro kandi uwitwaramo neza.Imitima yacu yarahembuwe.INTASHYOOOO!!!





Inyarwanda BACKGROUND