RFL
Kigali

Aline, Diana Kamugisha, Ben na Chance n'amwe mu matsinda akomeye batumiwe mu giterane cya Zoe Famiy Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2018 15:22
0


Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Ben na Chance, Billy Jakes, Guy Badibanga, Elyse Bigira, Barnabas n'amwe mu matsinda akomeye bazitabira igiterane cya Zoe Famiy Ministries cyiswe '3 Days of Glory' kigiye kubera i Kigali.



Ni igiterane cyateguwe n'umuryango w’ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries, kikaba cyaratumiwemo umukozi w’Imana Dr Lucy Natasha wo muri Kenya akaba umuyobozi mukuru w'umuryango ’Prophetic latter glory Ministries International and interdenominational outreach ministry’ utegura ibiterane by’ububyutse ndetse n’amahugurwa. Iki giterane kizaba mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kamena 2018.

Healing Worship Team, Gisubizo Ministries na Zoe Worship team ndetse n'abandi bahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda, bazaririmba muri iki giterane cy'iminsi itatu. Iki giterane kizatangira tariki 1 Kamena 2018 gisozwe tariki 3 Kamena 2018. Kizajya kibera muri Serena Hotel i Kigali kuva Saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza Saa mbiri z’ijoro.  Ku munsi wa mbere w’iki giterane ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018, hazaba inama igamije ububyutse. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Rev Dr Lucy Natasha

Rev Dr Lucy Natasha ategerejwe mu Rwanda muri iki giterane

Kuwa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 ku munsi wa kabiri w’iki giterane hazaba amahugurwa y’abagore n’abakobwa azatangira Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Sita z’amanywa, akazabera mu Ubumwe Grande Hotel kuva Saa Tatu za mu gitondo. Amahugurwa azibanda ku gushishikariza abagore gukunda Imana ndetse no kwihangira imirimo. Kwinjira muri aya mahugurwa, birasaba kuba ufite ubutumire. Ku mugoroba w’uwo wa Gatandatu hazaba inama igamije ububyutse. Ku cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo iki giterane kizasorezwa muri Kigali Serena Hotel.

Zoe Family Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na Esperence Buliza mu mwaka wa 2004. Iyerekwa ry’uyu muryango ryubakiye muri Yohana 3:16 havuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Ndetse no muri Yohana 10:10 havuga ngo “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.”

Esperence Buliza

Buliza Esperence bakunze kwita Maman Espe umuyobozi wa Zoe Family Ministries

Zoe ni izina ry’Ikigereki risobanura ‘Ubuzima’ (Life). Zoe Family Ministries bakora ivugabutumwa mu buryo butandukanye (kubwiriza, kuramya Imana,..) bagahugura abantu uko babaho ubuzima bwiza, hano bakaba bashishikariza abantu kubaha Imana kuko ari yo soko y’ubuzima bwiza. Ibi bikaba bihuye n’intego y’uyu muryango iri mu Byanditswe Byera twavuze haruguru aho igaragaza ko icyazanye Yesu Kristo ku isi ari ukugira ngo abantu bose bazizera izina rye babone ubugingo buhoraho.

Zoe Family Ministries

Igiterane cyateguwe na Zoe Family Ministries 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND