Muhire Nzubaha ni umuhanzi nyarwanda ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise 'Asante Mungu' iri mu rurimi rw'igiswahili.Ni indirimbo akoze nyuma y'igihe gito akoranye indirimbo na Kipenzi, indirimbo bise Himbazwa.
Iyi ndirimbo 'Asante Mungu', Muhire Nzubaha yashyize hanze indirimbo ni iya 6 ikaba iri mu rurimi rw'Igiswahili. Muhire Nzubaha yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya imwinjije mu rugendo rwo kugeza umuziki we muri Afrika by'umwihariko mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba bitewen n'uko ururimi rw'Igiswahili yayiririmbyemo rukoreshwa mu bihugu bitandukanye bihana imbibi n'u Rwanda.
REBA HANO 'HIMBAZWA' YA MUHIRE FT KIPENZI
Muhire Nzubaha ukorera umuziki mu mujyi wa Kigali yakomeje avuga ko impamvu yaririmbye mu Giswahili ari ukugira ngo yereke amahanga ko n'Abanyarwanda nabo bashoboye kuririmba mu zindi ndimi atari Ikinyarwanda gusa. Ati: "Usanga kenshi ibihugu duturanye nka DRC, Tanzania, Kenya n'ahandi bibagora cyane kumva ururimi rw'ikinyarwanda." Muhire yumvikana muri iyi ndirimbo aririmba amashimwe, ati: "Asante Mungu, Asante Baba, Asante Masshia, Asante Ulitenda Mema,.."
Muhire Nzubaha yatangiye urugendo rwo kugeza umuziki we mu karere
Muhire Nzubaha yabwiye Inyarwanda.com ko amashimwe ari menshi ku ruhande rwe uhereye mu buto bwe, gukura kwe, amenya ubwenge ndetse anashimira Imana imirimo yagiye imukorera cyane ko hari byinshi avuga ko Imana yamukoreye. Avuga ko ari yo mpamvu yaririmbye ati Asante Mungu bishatse kuvuga ngo Warakoze Mana." Yagize icyo asaba abakunzi b'umuziki bazumva iyi ndirimbo, ati: "Rero bakunzi ba muzika Nyarwanda cyane indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, buri wese naririmbe ati Asante Mungu." Yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze vuba.
TANGA IGITECYEREZO