RFL
Kigali

Kigali:Muhire Nzubaha yahereye ku ndirimbo ye nshya 'Asante Mungu' mu rugendo rwo kugeza umuziki we mu karere-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2018 15:08
4


Muhire Nzubaha ni umuhanzi nyarwanda ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise 'Asante Mungu' iri mu rurimi rw'igiswahili.Ni indirimbo akoze nyuma y'igihe gito akoranye indirimbo na Kipenzi, indirimbo bise Himbazwa.



Iyi ndirimbo 'Asante Mungu', Muhire Nzubaha yashyize hanze indirimbo ni iya 6 ikaba iri mu rurimi rw'Igiswahili. Muhire Nzubaha yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya imwinjije mu rugendo rwo kugeza umuziki we muri Afrika by'umwihariko mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba bitewen n'uko ururimi rw'Igiswahili yayiririmbyemo rukoreshwa mu bihugu bitandukanye bihana imbibi n'u Rwanda.

REBA HANO 'HIMBAZWA' YA MUHIRE FT KIPENZI

Muhire Nzubaha ukorera umuziki mu mujyi wa Kigali yakomeje avuga ko impamvu yaririmbye mu Giswahili ari ukugira ngo yereke amahanga ko n'Abanyarwanda nabo bashoboye kuririmba mu zindi ndimi atari Ikinyarwanda gusa. Ati: "Usanga kenshi ibihugu duturanye nka DRC, Tanzania, Kenya n'ahandi bibagora cyane kumva ururimi rw'ikinyarwanda." Muhire yumvikana muri iyi ndirimbo aririmba amashimwe, ati: "Asante Mungu, Asante Baba, Asante Masshia, Asante Ulitenda Mema,.."

Muhire Nzubaha

Muhire Nzubaha yatangiye urugendo rwo kugeza umuziki we mu karere

Muhire Nzubaha yabwiye Inyarwanda.com ko amashimwe ari menshi ku ruhande rwe uhereye mu buto bwe, gukura kwe, amenya ubwenge ndetse anashimira Imana imirimo yagiye imukorera cyane ko hari byinshi avuga ko Imana yamukoreye. Avuga ko ari yo mpamvu yaririmbye ati Asante Mungu bishatse kuvuga ngo Warakoze Mana." Yagize icyo asaba abakunzi b'umuziki bazumva iyi ndirimbo, ati: "Rero bakunzi ba muzika Nyarwanda cyane indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, buri wese naririmbe ati Asante Mungu." Yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze vuba. 

UMVA HANO ASANTU MUNGU INDIRIMBO NSHYA YA MUHIRE NZUBAHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adrienne5 years ago
    Asante Mungu. Imana ikomeze kukwagura mu Mwuka
  • Elissa powerman5 years ago
    Asante mungu,muhire nzubaha turagushyikiye ,jye iyo niyombashije kumenya,
  • Kizigo5 years ago
    Ese umuganga avanga ate akazi ke numuziki, nashobore amese kamwe kuko Abo ayobora arabicisha akazi kandi Imana ntibyemera
  • faustin5 years ago
    None se wowe kizigo uri umukoresha de kuburyo wavuga ngo avunisha abo bakorana? Niba utari umukoresha we ushobora kuba uri umunyeshari





Inyarwanda BACKGROUND