RFL
Kigali

Patrick Kanyamibwa yari kuba yujuje imyaka 36 y'amavuko iyo aza kuba akiriho-AMATEKA YE

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/05/2018 9:23
1


Imyaka ine igiye kuzura u Rwanda rubuze umunyamakuru Patrick Kanyamibwa wishwe n'impanuka ya moto tariki 10 Nzeli 2014. Uyu munsi iyo aza kuba akiri ku isi yari kuba yujuje imyaka 36 y'amavuko dore ko yabonye izuba tariki 5 Gicurasi 1982.



Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yitabye Imana yarakoraga kuri Television yigenga yitwa Family Tv ikorera mu mujyi wa Kigali aho yakoraga ikiganiro cy’iyobokamana cyitwa Jambo Gospel. Mu bitangazamakuru yakoreye byose, biragoye kubona abahanzi ba Gospel bazamutse batamuciye mu ntoki na cyane ko yari inkingi ya mwamba mu gisata cy'Iyobokamana. Uyu munyamakuru yari afatiye runini Gospel yo mu Rwanda, kugeza ubu arakibukirwa ku murava we n’imirimo myiza yaranze ubuzima bwe mu myaka 32 yamaze ku isi.

Incamake y'amateka ya Kanyamibwa Patrick

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa akomoka mu karere ka Gakenke, akaba yari atuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Yavutse tariki ya 05 Gicurasi 1982. Ababyeyi be ni Jean Baptiste Nubahumpatse na Kayirere Louise, aba bombi bakaba bakiriho.

Amashuli abanza yayize i Gikondo (Kinunga) kuva 1991 kugeza 1997. Amashuli yisumbuye ayigira muri Agri – vétérinaire Rushashi: 1997 – 2000, ayakomereza muri TTC Bicumbi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2003 aho yakuye impamyabushobozi yo kwigisha. Amashuli makuru yayize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru.

Patrick Kanyamibwa yakoze igihe kinini mu muryango wita ku bidukikije witwa ARECO Rwanda Nziza , akaba yari ashinzwe gukusanya no kubika amakuru n’inyandiko zinyuranye, akanagira uruhare mu bushakashatsi ku bidukikije mu ishyamba rya Mukura n’irya Nyungwe. Nyamara abenshi bamuzi cyane cyane mu itangazamakuru, aho yakoze ku ma Radio anyuranye nka Sana Radio , Radio 10 , Radio Flash ,Radio Isango Star, aho yatangaga amakuru n’Ibiganiro ku bahanzi b'índirimbo zo guhimbaza Imana.

Ku Isango Star yari azwi cyane mu kiganiro Gospel Time Show yafatanyaga na Kwizera Ayabba Paulin. Kanyamibwa yaje no gukora kuri Radio Inkoramutima mu kiganiro cy’ubucuruzi. Usibye gutangaza amakuru ya Gospel kuri ayo maradiyo twavuze, Kanyamibwa yanakoze ku mbuga za Internet zitandukanye na bwo agatambutsaho amakuru ajyanye n’iyobokamana.

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yakoze amahugurwa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Patrick Kanyamibwa yabanaga na Mukabacondo Jeanine, bashyingiranywe mu mwaka wa 2010, akaba yaramusigiye umwana umwe w’umuhungu witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa.

Kanyamibwa Patrick

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa ubwo yari kumwe n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vincent5 years ago
    Urupfu rurarya Mana we! Kanyamibwa yagiye tukimukeneye





Inyarwanda BACKGROUND