RFL
Kigali

Hello Ziggy winjiranye mu muziki intego yo guhumuriza imitima ibabaye yasohoye indirimbo 'Tuzayahozwa'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2018 9:15
0


Hello Ziggy ni izina rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umukobwa muto umaze igihe gito mu muziki, intego ye akaba ari uguhumuriza imitima ibabaye. Kuri afite indirimbo nshya yise 'Tuzayahozwa' irimo ubutumwa bw'ihumure ku bari mu bibazo binyuranye.



Amazina ye asanzwe ni Umuhoza Zigrid, mu muziki akaba akoresha izina rya Hello Ziggy. Abajijwe na Inyarwanda impamvu yahisemo gukoresha iri zina mu muziki we, yagize ati: "Impamvu mu muziki nitwa Hello Ziggy, Hello ni umuhamagaro bishatse kuvuga ko nahamagawe ndangije nditaba, Ziggy biva kuri Zigrid ariko bihinnye." Yakomeje avuga intego ye muziki, ati: "Ntangiye ubu, intego ni ukwamamaza ubwami bw'Imana ariko impamvu nyamukuru ni uguhumuriza imitima ibabaye kuko indirimbo zanjye nyinshi ni cyo zizibandaho."

UMVA HANO 'TUZAYAHOZWA' YA HELLO ZIGGY

Hello Ziggy

Hello Ziggy winjiranye mu muziki intego yo guhumuriza abantu

Hello Ziggy ni umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko. Asengera mu itorero Dormition Church International riherereye Kacyiru mu mujyi wa Kigali rikaba riyoborwa na Bishop Papias Sindambiwe. Hello Ziggy yarangije amashuri yisumbuye muri 2016, akaba ateganya gutangira kaminuza muri uku kwezi kwa Gicurasi muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali). Umuhanzi afatiraho icyitegererezo, yadutangarije ari Gaby Irene Kamanzi.

Inyarwanda.com twamubajije ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya 'Tuzayahozwa' adusubiza muri aya magambo: "Tuzayahozwa byavuye ku buhamya nari mpawe numva bunkozeho cyane ko bwavugaga ku buzima bubi umuntu yaciyemo bumutera kwiheba no kubona ko ntacyo amaze. Ubutumwa nashatse gutanga ni ukubwira abantu ko nubwo duhura n'ibigeragezo ariko atari ryo herezo, mbereka ko hari ubundi buzima tuzabamo tukishima iteka."

Hello ZiggyHello ZiggyHello Ziggy

Hello Ziggy, umuhanzikazi mushya mu muziki wa Gospel 

UMVA HANO 'TUZAYAHOZWA' YA HELLO ZIGGY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND