RFL
Kigali

Ntacyo byaba bimaze kuba umuntu afite ubucuruzi yiteza imbere ariko atemera Imana-Pastor John Gasangwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2018 10:40
0


Pastor John Gasangwa ni umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries ukorera muri Amerika no mu Rwanda. Uyu muyobozi avuga ko ntacyo bimaze kuba ubayeho neza ku isi ariko udafite ubwami bwa Yesu. Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru.



Pastor John Gasangwa umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries umuryango wa Gikristo umaze imyaka ibiri ukorera mu Murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro mu ntara y'Uburengerazuba, yatangaje ibi mu rwego rwo gushimangira ko muri Yesu Kristo ari ho hari amahoro n'umunezero. Yatangaje ibi mu gihe umuryango ayoboye (Arise Rwanda Ministries) uri mu giterane cy'ivugabutumwa kiri kubera mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza, akaba ari igiterane mpuzamatorero cyateguwe na Arise Rwanda Ministries ifatanyije na Empty Tomb Ministries ikuriwe n'umunyamerika Pastor Bob.

Pastor John Gasangwa yagize ati:"Ntacyo byaba bimaze kuba umuntu afite amazi meza yo kunywa, afite ishuri ryiza ryo kwigamo, afite ubucuruzi yiteza imbere ariko adafite ubwami bwa Yesu, atemera Imana. Ni ryo pfundo rya Minisiteri yacu (Arise Rwanda Ministries), kuba abantu baza bakemera umwami n'umukiza wacu."

Arise Rwanda Ministries

Pastor John Gasangwa umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries

Arise Rwanda Ministries ni umuryango ukorana n'amatorero atandukanye yo mu murenge wa Boneza muri Rutsiro. Mu bikorwa basanzwe bakora harimo gufasha abana 300 buri mwaka bakabafasha mu bijyanye n'amasomo. Bafasha kandi abagore 2000 mu kwihangira imirimo iciriritse. Bamaze gutanga inka nyinshi ku batishoboye. Bamaze gutanga amazi meza muri Boneza ku kigero cya 70%. Bafite kandi ikigo cy'ishuri rya Segonderi kitwa Kigali Hills Academy kuri ubu gifite abanyeshuri 150.

Pastor John Gasangwa wakuye impampabumenyi y'ikirenga muri Amerika avuga ko mu byifuzo bye harimo ko abanyarwanda bajyana ubutumwa bwiza muri Amerika na cyane ko ahamya ko insengero z'abanyamerika zikeneye u Rwanda. Yifuza kandi ko abahanzi nyarwanda nabo bajya bajya gukorera ibitaramo muri Amerika ndetse yatangaje ko Arise Rwanda Ministries igiye kujya ibibafashamo. Ibikorwa byinshi akorera mu karere ka Rutsiro bijyanye n'ivugabutumwa ndetse n'ibiteza imbere abaturage, avuga ko abikorera kugira ngo abanyamahanga baza mu Rwanda bajye bahakura isura nziza y'u Rwanda.

Arise Rwanda Ministries

Mu giterane cya Arise Rwanda Ministries kiri kubera i Rutsiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND