RFL
Kigali

Theo Bosebabireba aranyomoza amakuru avuga ko yashimishijwe no guhagarikwa kwa Pastor Zigirinshuti

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2018 10:53
0


Tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo ADEPR yatangaje ko yahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu kazi yakoraga muri iri torero, ahagarikwa ashinjwa guta akazi. Nyuma y'aho hatangajwe ko Theo Bosebabireba yishimiye iyi nkuru, gusa yabwiye Inyarwanda ko bamubeshyera.



Pastor Zigirinshuti Michel yari ashinzwe ivugabutumwa mu itorero ADEPR ku rwego rw'igihugu. ADEPR iherutse kumuhagarika imuziza icyo yise guta akazi. Rev Karuranga Ephraïm umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR, yabwiye Inyarwanda.com ko Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe mu kazi yakoraga azira guta akazi. Gusa yatangaje ko batamuhagaritse muri ADEPR usibye gusa kumuhagarika mu kazi yakoraga muri ADEPR.

Image result for zigirinshuti michel inyarwanda

Pastor Zigirinshuti yahagaritswe na ADEPR azira guta akazi

Pastor Zigirinshuti Michel umaze iminsi muri Afrika y'Epfo muri gahunda z'ivugabutumwa mu biterane yatumiwemo, avuga ko mbere yo kugenda yabanje gusaba uruhushya abamukuriye kuko ahamya ko atakora ikosa ryo kugenda atavuze. Nyuma yo guhagarikwa kwa Pastor Zigirinshuti, ikinyamakuru cya Gikristo kitwa Iyobokamana cyasohoye inkuru y'amashusho ivuga ko Theo Bosebabireba ari kubyinira ku rukoma kubera guhagarikwa kwa Pastor Zigirinshuti Michel.

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko Theo Bosebabireba yahaye ikaze Pastor Zigirinshuti mu isi y'abantu batenzwe na ADEPR. Iyo nkuru kandi ivuga ko icyateye Theo Bosebabireba kubwira gutyo Pastor Zigirinshuti, ngo ni uko ari we (Zigirinshuti) wari ushinzwe abahanzi ba ADEPR mu nshingano ze. Ngo Theo Bosebabireba yavuze ko yiteguye kujya mu itorero Pastor Zigirinshuti azatangiza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Uwiringiyimana Theogene ari we Theo Bosebabireba yanyomoje aya makuru ahamya ko nta kintu na kimwe yigeze avugana n'umunyamakuru wakoze iyo nkuru. Yiyamye abakomeje kumukurura mu nkuru za ADEPR, aberurira ko atakibarizwa mu itorero rya ADEPR. Yagize ati:

Ntabwo navuganye nawe (uwo munyamakuru) arabeshya, twahuriye hehe se, saa ngahe se?. Yazize ibye (Pastor Zigirinshuti), nanjye (Theo) nazize ibyanjye, kubera iki bashaka gukomeza bankurura mu bintu bitandeba ? Njye ko ntakiba muri iryo torero ryabo (ADEPR) ndajya kuvugana iki n'uwo mupasiteri (Zigirinshuti)? Ashwi, nta kintu mvugana nawe (Zigirinshuti) nta n'icyo mubaza, ni umushumba nkaba umukristo, ntacyo dupfa. Yahembwaga, simpembwa, ndumva nta kintu mpanganyemo na we kuko ntabwo tunganya ibihombo kandi ni n'umuntu mukuru namwubaha nk'umukozi w'Imana. Njye ntaha nigeze mvuga ko ngo Zigirinshuti nzamubera umukristo ko agomba kunsanga, ibyo biramureba ntabwo bindeba.

Image result for theo bosebabireba amakuru inyarwanda

Theo Bosebabireba avuga ko atashimishwa no guhagarikwa kwa Zigirinshuti

Theo Bosebabireba ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho akomereje ibikorwa bya muzika, gusa ajya anyuzamo akaza mu Rwanda mu biterane aba yatumiwemo. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Theo Bosebabireba kuri ubu afite abajyanama bamufasha mu muziki we, gusa ntabwo ayo makuru yigeze atangazwa mu itangazamakuru. Mu minsi ishize uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Sinapfuye' irimo amagambo akomeye.

'Sinapfue', ni indirimbo nshya ya Theo Bosebabireba ijyanye n'ibyamubayeho byo gukubitwa, kubikwa, kugambanirwa n'ibindi bizazane byose yahuye nabyo. Bivugwa ko iyi ndirimbo yayituye abayobozi ba ADEPR, abandi bakavuga ko yayituye abamukubise, gusa nyiri ubwite avuga ko iyi ndirimbo ifitanye isano n'ibyo amaze iminsi acamo cyane cyane gukubitwa no kubikwa ko yapfuye nyamara ari muzima. Mu gihe cya vuba amashusho y'iyi ndirimbo arajya hanze.

UMVA HANO 'SINAPFUYE' YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND