RFL
Kigali

Thacien Titus yakoze mu nganzo ahanura abakristo bameze nk'uruvu bigira nk'abasenga kandi bishushanya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/02/2018 16:17
0


Tuyishime Titus wamamaye nka Thacien Titus mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze mu nganzo anenga abakristo bameze nk'uruvu bigira nk'abasenga nyamara bishushanya, ababwira ko Imana igiye kubaruka.



Thacien Titus wamamaye mu ndirimbo; Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu, Bababarire,  Umva gusenga n'izindi, kuri ubu yamaze gusohora indirimbo nshya yise 'Kwizera'. Ni indirimbo yakoze kera, gusa ayishyira hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. 

UMVA HANO 'KWIZERA' INDIRIMBO NSHYA YA THACIEN TITUS

Thacien Titus

Thacien Titus hamwe n'umufasha we bafitanye abana babiri

Thacien Titus yadutangarije ko muri iyi ndirimbo ye nshya harimo ubutumwa bubwira abantu ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Yabasabye guhuza ubukristo bwabo n'imirimo yo gukiranuka. Yanenze imvugo bamwe mu bakozi b'Imana bakunze gukoresha bagasaba abantu kumva ibyo bavuga ariko ntibarebe ibyo bakora. Yanenze kandi abatunga abandi agatoki nyamara nabo ubuhamya bwabo atari shyashya. Yagize ati:

Ubutumwa nashakaga gutanga ni uko bikwiriye ko umukristo watangiye urugendo rugana mw'ijuru atagomba kugaragaza ubukristo mu byo avuga gusa ahubwo dukwiye no kurangwa n'imirimo yo gukiranuka bitabaye nka bya bindi bavuga ngo mwumve ibyo tuvuga ntimurebe ibyodukora. Ni yo mpamvu ngaruka kw'ijambo rivuga ngo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Iyi ndirimbo nari maze iminsi narayisohoye ariko niyumvishemo ko iki ari cyo gihe cyo kugira ngo nyishyire hanze. Kugira ngo ubu butumwa bugere ku bantu. 

Thacien Titus

Thacien Titus yabwiye abakristo bameze nk'uruvu ko Imana igiye kubaruka

Muri iyi ndirimbo 'Kwizera', Thacien Titus yumvikana aririmba aya yagambo: "Ukwizera kutagira imirimo ni ukuri pe kuba gupfuye. Dore ibyo ni byo birimbuye abantu, bigira nk'abasenga kandi bishushanya. Ukwizera gusa mu magambo ibyo ntabwo bihagije, bishimira gutokora abantu nyamara iryabo bataritokoye. Mbese indembe yabasha ite kujya kurwaza undi murwayi.?"

UMVA HANO 'KWIZERA' INDIRIMBO NSHYA YA THACIEN TITUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND