Umuhanzikazi Diana Kamugisha wamamaye mu ndirimbo 'Haguruka' n'izindi zinyuranye, yahuje imbaraga n'umuraperikazi The Pink bakorana indirimbo bise 'Mpanagurwe' ari nayo ya mbere bakoranye. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 22 Mutarama 2018.
'Mpanagurwe' ni indirimbo nshya ya Diana Kamugisha ikaba iri mu ndimi enye ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n'igiswahili. Ni indirimbo yaba impano nziza ku muntu wese ufite inyota yo kwegera Imana kugira ngo basabane binyuze mu kuyiramya by'ukuri n'umutima ukiranutse nk'uko Diana Kamugisha na The Pink babigarukaho muri iyi ndirimbo.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Diana Kamugisha yadutangarije ko uyu mwaka wa 2018 ari umwaka wo gukora cyane, akaba afite imishinga itandukanye ateganya gukora ijyanye n'umuziki. Yunzemo ko nyuma y'iyi ndirimbo 'Mpanagurwe' hari indi ndirimbo azashyira hanze mu minsi ya vuba.
UMVA HANO 'MPANAGURWE' YA DIANA KAMUGISHA FT THE PINK
TANGA IGITECYEREZO