RFL
Kigali

Diana Kamugisha na The Pink basohoye indirimbo 'Mpanagurwe' bakoranye iri mu ndimi enye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/01/2018 8:08
3


Umuhanzikazi Diana Kamugisha wamamaye mu ndirimbo 'Haguruka' n'izindi zinyuranye, yahuje imbaraga n'umuraperikazi The Pink bakorana indirimbo bise 'Mpanagurwe' ari nayo ya mbere bakoranye. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 22 Mutarama 2018.



'Mpanagurwe' ni indirimbo nshya ya Diana Kamugisha ikaba iri mu ndimi enye ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n'igiswahili. Ni indirimbo yaba impano nziza ku muntu wese ufite inyota yo kwegera Imana kugira ngo basabane binyuze mu kuyiramya by'ukuri n'umutima ukiranutse nk'uko Diana Kamugisha na The Pink babigarukaho muri iyi ndirimbo. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Diana Kamugisha yadutangarije ko uyu mwaka wa 2018 ari umwaka wo gukora cyane, akaba afite imishinga itandukanye ateganya gukora ijyanye n'umuziki. Yunzemo ko nyuma y'iyi ndirimbo 'Mpanagurwe' hari indi ndirimbo azashyira hanze mu minsi ya vuba. 

UMVA HANO 'MPANAGURWE' YA DIANA KAMUGISHA FT THE PINK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Courage Kbsa Dianna Afite Imbaraga Nyinshi Kdi Na The Pink Arimo Gukora Cyane Nibakomeze Bagure Umurimo Wi Imana Kdi Nabandi Bongere Imbaraga Dukumbuye Indirimbo Za The Chrap
  • Aline6 years ago
    Woaw! Nice Song, Ariko Umuhanzi Karyango Bright Wakoraga Rap Neza Yagiyehe?
  • umubyeyi paccy5 years ago
    Bituma ubutumwa bwibyi mana buger ahantu hose kand bigatuma abataz imana babona ibikorwa byayo





Inyarwanda BACKGROUND