RFL
Kigali

Rev Ndagijimana Emmanuel yatorewe kuyobora AEBR asimbura Rev Dr Gato

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/04/2018 16:11
0


Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2018 AEBR yatoye Umuvugizi mukuru mu matora yabereye i Kacyiru ku Cyicaro gikuru cy'iri torero. Rev Ndagijimana Emmanuel uyobora Rejiyo ya Bugesera ni we watorewe kuba Umuvugizi mukuru.



Mu matora y'Umuvugizi mukuru wa AEBR, hari abakandida babiri bahataniraga uyu mwanya, abo akaba ari: Rev Ndagijimana Emmanuel usanzwe uyobora Rejiyo ya Bugesera na Rev Andrew Mfitumukiza wigeze kuyobora AEBR mu gihe cy'imyaka 8. Amatora yarangiye Rev Ndagijimana Emmanuel ari we utsinze aho yagize amajwi 80 mu gihe Rev Andrew Mfitumukiza yari afite amajwi 18.

Rev Ndagijimana Emmanuel

Rev Ndagijimana Emmanuel watorewe kuyobora AEBR

Rev Ndagijimana Emmanuel agiye gusimbura Rev Munyamasoko Gato Corneille umaze imyaka itanu ari umuvugizi mukuru wa AEBR. Rev Ndagijimana Emmanuel watorewe kuyobora AEBR, yari asanzwe ayobora Rejiyo ya Bugesera. Ni umupasiteri uzi neza Itorero AEBR. Ararikunda, yarikoreye igihe kinini kandi afite ubumenyi bumwemerera kuyobora neza AEBR na cyane ko yarangije Kaminuza mu bya Theologie.

Rev Andrew Mfitumukiza watsinzwe amatora ni muntu ki?

Rev Andrew Mfitumukiza yavukiye muri AEBR, arikuriramo, yigira mu mashuri yaryo, aba n’umwe mu bapasitori ba AEBR bateguriwe mu ruhongore rwayo mu Cyimbiri na Rwankuba, nyuma avayo aza kurikorera aho yakoze imirimo itandukanye nk’ubucungamutungo na Directeur w’ibigo by’amashuri aho yabaga abifatanije n’inshingano za gipasitori, kuyobora Region nka Kigali na Buberuka. Si ibyo gusa ahubwo yanabaye Umuvugizi mukuru wa AEBR mu gihe cy’imyaka umunani.

Iyo myaka 8 yakozwemo byinshi nko kubaka Icyicaro gikuru, gufungura umubano hagati ya AEBR na CBM kuva muri Canada ari nayo ibashisha AEBR gukora ibyo ikora byose muri iki gihe, kuzana abafatanyabikorwa bo muri Danemark bari basanzwe bakorana na UEBR, kugabanya umubare wa Rejiyo zikava kuri 23 zikaba 13 zitanga umusaruro no kubaka insengero zitari nke. Rev Mfitumukiza Andrew aziranye n’abaterankunga benshi, kuko afite inararibonye mu gukora no gukurikirana imishinga yavanye mu muryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa Alarm yayoboye igihe cy’imyaka itandatu, ni Dogiteri muri Theologie ubu akaba ayobora Rejiyo ya Buberuka.

AEBR

Rev Pastor Andrew Mfitumukiza na Rev Ndagijimana Emmanuel ni bo bahataniraga kuyobora AEBR

NdagijimanaNdagijimana

Rev Ndagijimana Emmanuel yakirijwe indabo nyuma yo gutorerwa kuyobora AEBR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND