RFL
Kigali

Amakorali 4 ya ADEPR yakoze ihuriro ‘Jumelage’ mu kwagura ubwami bw’Imana no guharanira iterambere ry’umurimo wayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2017 15:58
0


Amakorali 4 yo mu itorero rya ADEPR ari yo Rubonobono ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Gatsata, Urukundo ya ADEPR Gihogwe,Abatwaramucyo ya ADEPR Rubona ndetse na Ahadi ya ADEPR Mbugangari yishyize hamwe mu kwagura ubwami bw’Imana.



Aya makorali akaba yiyemeje gukorera mu bumwe mu ntego yo kuzamura umurimo w'Imana. Ku ikubitiro aya makorali agiye kwerekeza i Rubavu muri gahunda y’ivugabutumwa aho bazaba bari kumwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Msumbuko Josue ,Rev.Karayenga Jean Jacques,Pastor Uwambaje Emmanuel na Pastor Habimana Bernard.

Izi korali zafashe umugambi wo kwihuriza hamwe bakora icyo bise "Jumelage" mu ntego yo kwagura ubwami bw’Imana binyuze mw’ivugabutumwa ritandukanye ndetse no kunganirana mu iterambere rya buri korali no gufasha amaparuwasi n’imidugudu buri korali ibarizwamo n’itorero rya ADEPR muri rusange n’ahandi hose nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo mugende mu mahanga yose mu bwirize ubutumwa bwiza. Habyarimana Cyprien umuyobozi wa korali Rubonobono akaba n'umuyobozi w'iri huriro ry'aya makorali uko ari 4 yavuzeko mu mwaka wa 2015 ariho batangije kumugaragaro uku gukorera hamwe ati:

Twarabitekereje bivuye ku gikorwa cy’urukundo korali Rubonobona twakoreye hamwe na korali Urukundo yo muri Paruwasi ya Gihogwe icyo gihe twabatije ibyuma  bya muzika mu giterane bari bafite maze bibakora kumutima badusabako twagirana ubumwe mu murimo w’Imana nuko igitekerezo kiza gutyo kiremerwa n’aya makorali abiri y’ i Rubavu aza kuzamo dukora Jumelage y’amakorali 4 none ubu dutangiye gutegura ibiterane bizagenda bibera ku midugudu aya makorali abarizwaho. Aho tuzajya dukorera ibi biterane ntabwo ari ukuvuga ubutumwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana gusa ahubwo tuzajya tuhakora n’ibindi bikorwa bizamura umurimo w’Imana kuko nk’aha i Rubavu muri ADEPR Mbugangari aho tugiye gukorera iki giterane bwa mbere tuzasiga urusengero rwaho rushyizwemo amakaro rwose.

Korali Rubonobono

Iki giterane kigiye kubimburira ibindi aya makorali 4 afitanye Jumelage gifite intego yanditse mu gitabo cya Nehemiya 2:18 ahari inkuru z’uburyo abantu bakwiriye kubaka umurimo w’Imana nkuko intego ya ARUA (A: Abatwaramucyo,R: Rubonobono Choir ,U:Urukundo Choir ,A:Ahadi Choir) ibivuga ko ari ubumwe bw’abariririmbyi baharanira iterambere ry’umurimo w’Imana.

Iki giterane kizabera mu karere ka Rubavu mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Mbugangari ahabarizwa korali Ahadi. Biteganyijwe ko kizitabirwa n’aya makorali yose ariyo Rubonobono,Urukundo zizaturuka hano i Kigali ndetse na Abatwaramucyo ya ADEPR Rubona n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere ka Nyarugenge,Rev.Karayenga Jean Jacques umushumba wa ADEPR Uganda ,Pastor Uwambaje Emmanuel umuyobozi w’umudugudu wa Nyarugenge ndetse na Pastor Habimana Bernard.

Korali Ahadi ya ADEPR Mbugangari

Rev.Karayenga Jean Jacques uyobora ADEPR Uganda azaba ari muri iki giterane

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND