RFL
Kigali

PEACE PLAN mu ihurizo ku ntambara z'abapasiteri bize n'abatarize, ubuhanuzi bw'ibinyoma n'abarwanira imitungo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2017 19:56
0


Umuryango PEACE PLAN Rwanda wahuguye abayobozi mu matorero atandukanye ku makimbirane amaze igihe mu matorero. Ni amahugurwa yibanze cyane ku ntambara z'abapasiteri bize n'abatarize, abakoresha ubuhanuzi bw'ibinyoma ndetse n'abarwanira imitungo.



Mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2017 ni bwo aya mahugurwa yabaye yitabirwa n'abapasiteri n'abavugabutumwa baturutse mu matorero atandukanye ahuriye mu mahuriro agize umuryango PEACE PLAN watangijwe n'umunyamerika Dr Rick Warren. Aya mahugurwa yamaze iminsi ine kuva tariki 26 Nzeli 2017 asozwa kuwa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 akaba yaraberaga mu mujyi wa Kigali ku Gisozi muri Dove Hotel.

PEACE PLAN yanze guterera agati mu ryinyo ku makimbirane akomeje gufata intera mu matorero

PEACE PLAN yakoze aya mahugurwa nyuma y'aho yasanze hari amakimbirane akomeye ari mu matorero kandi abayoboye ayo matorero ntibayakemure ahubwo ugasanga ya makimbirane agenda akura akabyara ingaruka zikomeye ku itorero ariho usanga abayobozi b'itorero runaka bashwana bapfa imitungo, ubuyobozi n'ibindi. Kutamenya inshingano nk'umuyobozi w'itorero, bigira ingaruka no ku bakristo, aho usanga bategerwa n'abayobozi babo mu itorero ngo babagire inama mu gihe mu ngo zabo haba hari amakimbirane, ejo cyangwa ejobundi ukumva ngo batandukanye kandi bari abakristo mu itorero runaka. 

DR BUNINI

Dr Bunini umunyamabanga mukuru wa Alliance Evangelique

Ku munsi wo gusoza aya mahugurwa ni ukuvaga tariki 29 Nzeli 2017, umunyamakuru wa Inyarwanda yageze kuri Dove Hotel aganira na bamwe mu bayobozi ba PEACE PLAN bakoreshaga aya mahugurwa ndetse aganira na bamwe mu bayitabiriye. Dr Bunini umwe mu bayobozi ba PEACE PLAN akaba n'Umunyamabanga mukuru wa Alliance Evangelique igizwe n'abanyamuryango 52 (amatorero n'imiryango ya Gikristo), yatangaje ko intego y'amahugurwa ari ugushaka umuti w'amakimbirane mu matorero. Yadutangarije kandi bimwe mu bibazo bibanzeho mu kubishakira umuti mu rwego rwo kurandura amakimbirane amaze gufata intera mu matorero. 

Bimwe mu bibazo bizeho harimo gushaka umuti w'intambara zihora mu matorero atandukanye z'abapasiteri bize n'abatarize aho usanga mu itorero runaka umupasiteri wize Tewolojia avuga ko ari we ukwiriye ubuyobozi no guhabwa ijambo, ugasanga na none hari undi mupasiteri utarize nawe akavuga ko ari we ukwiriye ubuyobozi kuko ngo Imana ariyo yamuhamagariye gukora umurimo w'Imana. Uku kurwanira ubuyobozi ni kimwe mu bikurura amakimbirane mu matorero ndetse bikaba bigoye gukemura iki kibazo. 

Peace Plan

Dr Bunini umwe mu bayobozi ba PEACE PLAN

Ibindi bizeho muri aya mahugurwa ni ibijyanye n'abayobozi b'amatorero barwanira umutungo w'itorero, gusa hakaba hari n'ikibazo cy'abakristo batari bacye usanga ngo batazi gutandukanya umutungo wa Pasiteri n'umutungo w'itorero. Ikindi kibazo cy'ingutu baganiriyeho ni uburyo amategeko y'amatorero n'imiryango ya Gikristo yubatse kuko hari ayo usanga ari intandaro y'amakimbirane ukongeraho n'abayobozi b'amatorero usanga badasobanukiwe ibyo bakora. Dr Bunini yagize ati: "Twashyizeho aya mahugurwa kugira ngo abayobozi b'amatorero basobanukirwe ibyo bakora." 

DR BUNINI

Dr Bunini mu mahugurwa yateguwe na PEACE PLAN

Dr Bunini yakomeje avuga ko hari amatorero usanga afite amategeko atumvikanwaho na bamwe mu bakristo n'abapasiteri bityo bakayarwaniramo. Mu gihe cyo gusimburana ku buyobozi, ngo ni bwo ikibazo kiba ikibazo kuko hari amatorero agira manda y'igihe kigufi n'andi afite manda y'igihe kirekire, aya yose mu gusimburana ngo biba ari intambara.

Dr Bunini yakomoje no ku matorero akoresha ubuhanuzi mu gushyiraho ubuyobozi bushya.Hano ngo hari amatorero amwe n'amwe usanga akoresha ubuhanuzi bw'ibinyoma bakabikorera guha ubuyobozi uwo bashaka, bakabeshya ko ari Imana imushyizeho. Iki ni ikibazo gikomeye ngo gikurura amakimbirane ndetse bikaba bitoroshye kugikemura usibye kuba abanyamadini bakwihana bakaba inyangamugayo,abakristo bakayoborwa n'umuyobozi wagiyeho binyuze mu mucyo.  Dr Bunini aragira ati:

Hari amatorero akoresha abahanuzi mu gutora abayobozi bashya, hari abayobozi bize n'abatarize, ibyo nabyo bikurura amakimbirane, uburyo abantu batemerana bitewe n'ubwo busumbane. Hari amatorero amwe n'amwe usanga abakristo bayo batazi gutandukanya umutungo w'itorero n'umutungo wa pasiteri cyane cyane iyo hatariho ibitabo bibisobanura neza.

Rev Kayijuka Emmanuel asanga bigoye cyane kurandura amakimbirane mu matorero

Rev Emmanuel Kayijuka wabayeho umuyobozi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaza kweguzwa kuri uyu mwanya, avuga ko ahatari amakimbirane nta buzima buba buhari. Iteka ngo abantu ntibakunda kwemera intege nke zabo ahubwo usanga babishyira ku bandi, ibyo bigateza amakimbirane. Yatanze urugero ku mupasiteri usanga adashaka gusaranganya ubuyobozi na bagenzi be kuko aba ashaka kurya wenyine kugeza aho bamuhirika ku buyobozi. Yagize ati: "Ngira ngo amakimbirane atariho nta buzima bwaba buriho."

Yatanze urundi rugero kuri Adamu na Eva aho bakoze icyaha, buri umwe akanga kwemera intege nke ze ahubwo buri umwe akiregura yikuraho gukosa. Rev Kayijuka yavuze ko Adamu agihabwa umugore yamwishimiye cyane akavuga ko ari akara ko mu mara ye, gusa nyuma amaze gucumura ku Mana, cya cyivugo yari yarahimbye agihabwa Eva ntiyongeye kukibuka ahubwo yigize umwere ashyira icyaha kuri Eva, umugore nawe (Eva) yanga guca bugufi ngo yemere icyaha asabe Imana imbabazi ahubwo avuga ko ibyabaye ari ukubera inzoka Imana yaremye. 

Peace Plan

Buri umwe yatangaga igitekerezo cy'uko abona amakimbirane yarandurwa mu matorero

Rev Kayijuka yifuje ko hazabaho andi mahugurwa ndetse byaba byiza buri mugabo akazana n'umugore we. Yacyashye abapasiteri batanzwe imbere n'inda nini. Aragira ati: "Inda yagiye imbere mu banyamadini aho buri umwe aba yumva ari we ushaka kurya wenyine, bigatuma abandi bashaka uko bamuhirika ku buyobozi." Yakomeje avuga ko mu rusengero hakwiriye kubaho ubufatanye kuko ngo nta muntu wakora imirimo yose ngo aturishe, abwirize, yakire abashyitsi, aririmbishe n'ibindi.

Image result for Emmanuel Kayijuka amakuru

Rev Emmanuel Kayijuka avuga ko amakimbirane azahoraho

Rev Kayijuka asanga umupasiteri wiha gukora ibi byose nta wundi muntu umufashije, byaba byiza abihagaritse agafatanya n'abandi kuko bitabaye ibyo azahora akimbirana n'abo ayobora. Ikibazo gihari mu matorero ngo usanga abantu badakunda kwiga ngo bamenye uko basangira ubuyobozi, ugasanga urubyiruko n'abagore bari mu itorero ariko nta muntu ubitayeho. Rev Kayijuka avuga ku mwanzuro bakuye muri aya mahugurwa yagize ati: "Icya mbere twiyemeje nuko twamenye ko amakimbirane abaho kandi ko tugomba kuyarandura, twamenye ko tugomba guhaguruka tukayarwanya."

Mary Kamanzi, umwe mu bayobozi ba PEACE PLAN Rwanda yatangaje ko basanze ari ngombwa guhugura amatorero ku gukemura amakimbirane mu matorero no mu bakristo. Yagize ati: "Aya mahugurwa yari agamije kwiga gukemura amakimbirane kuko twabonye ko nubwo itorero ari igisubizo ariko itorero ryagiye rigira guhinyuzwa mu buryo bahangana n'amakimbirane mato."

Mary Kamanzi yavuze ko amakimbirane mu bashakanye ahanini aterwa no kuba abantu batazi kwakira no kwitwara neza ku marangamutima y'uwo umuntu aba yarashakanye nawe ugasanga umuntu abitse inzika. Yavuze ko nyuma y'aya mahugurwa hari icyizere ko abakristo bazabasha kurwanya amakimbirane. Yagize ati: 

Icya mbere ni ubumenyi bungutse (mu mahugurwa), abantu bageraga kuri 50 bavuye mu matorero atandukanye bagiye gukora amatsinda bakomeze kwiga ku cyo bakora bakarwanya amakimbirane mu matorero yabo, basobanurire abakristo igitera amakimbirane nuko bayakemura.

Mary Kamanzi

Mary Kamanzi umwe mu bayobozi ba PEACE PLAN Rwanda

Ese amakimbirane dusanga mu matorero aterwa n'iki

Mary Kamanzi yagize ati: "Turabyemera ko habaye intambara mu matorero muri rusange ariko ni nayo mpamvu twagize aya mahugurwa, twaravuze ngo birakwiye ko abantu bicara bagasuzuma bakibaza impamvu hariho amakimbirane, iyo yabayeho, abantu bayakemura bate. Ikintu cya mbere nuko umuntu yashima ko twakoze aya mahugurwa. Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagize nkemurampaka mu matorero urumva ko bazigisha abakristo uko barwanya amakimbirane." 

Kuki hari ibibazo usanga byananiwe gukemurwa n'amatorero kugeza aho Leta ihaguruka ikajya kubikemura?

Mary Kamanzi yagize ati: "Icyo ni ikibazo cya kiremwamuntu ariko nuko rimwe na rimwe abantu baba batazi ububasha babifitiye. (Abanyamadini) baba bagomba kumenya ko niba habonetse amakimbirane mu matorero ari ikintu kibareba bagomba gukemura kandi ko bafite ubushobozi bwo kubikemura."

Hari amatorero usanga abayashinze barayagize nk'ayabo, rimwe na rimwe bikabyara amakimbirane, Peace Plan ibivugaho iki?

Mary Kamanzi yagize ati: "Ngirango inkuru nziza ni uko muri Peace Plan tugizwe n'imiryango migari ihuriwemo n'amatorero atandukanye, ibyo rero ngo itorero ni iry'umuntu ku giti cye, bene ayo matorero ntabwo tuyafite,..Niyo umuntu yaba yaratangije (itorero) ari iyerekwa rye, iyo yemeye kwishyira munsi y'umuryango runaka aba yemeye kuyoborwa, rero kuko dufite bene abo bayobozi bashoboye kubayobora, babishaka kandi batorwa kubera ko ari abanatu b'inyangamugayo ndumva ibyo ngibyo bitanga icyizere, ibyo kuvuga ngo umuntu ni we ufite ijambo rya nyuma ntabwo ibyo ngibyo bizakomeza."

REBA AMAFOTO

Inama

Bahuguwe n'inararibonye mu gukemura amakimbirane

Peace PlanPeace PlanPeace Plan

Buri umwe arandika ibyo yungukiye mu mahugurwa

Peace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace PlanPeace Plan

Ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: David & Emmy-PEACE PLAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND