RFL
Kigali

Amagambo ya Alexis Dusabe yateje umwuka utari mwiza hagati ye n'umuhanzi Amiel basengana muri ADEPR

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2014 9:01
8


Amagambo yatangajwe n’umuririmbyi Alexis Dusabe umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje kutavugwaho rumwe n’abantu batandukanye cyane cyane abasengera muri ADEPR ari naho nawe asengera, by’umwihariko umuhanzi Nsaguye Amiel akaba yarababajwe no kumva ko Alexis Dusabe yamusebereje indirimbo.



Mu gitaramo cy’umuhanzi Frere Manu cyabereye i Nyarugenge tariki 19 Ukwakira 2014, umuhanzi Alexis Dusabe yanenze abahanzi b’iki gihe avuga ko badakijijwe ndetse ko badasenga, aza no kurasa ku ntego avuga ko indirimbo “Ari tayari” y’umwe mu bahanzi basengera mu itorero rimwe rya ADEPR witwa Nsaguye Amiel idaherekejwe n’umwuka wera, ibintu bitigeze bishimisha yaba uyu muhanzi ndetse na bamwe mu bakirisitu bari bahari.

Alexis Dusabe yanenze bikomeje abahanzi b'iki gihe avuga ko badasenga kandi badakijijwe

Alexis Dusabe yanenze bikomeje abahanzi b'iki gihe avuga ko badasenga kandi badakijijwe

Mu magambo ye Alexis Dusabe akaba yaragize ati: “Abahanzi bo muri iki gihe usanga badasenga kandi batanakijijwe, niyo mpamvu indirimbo zabo zitamara kabiri zagera ku maradiyo abanyamakuru bakazirangiza! Urugero ni nk’indirimbo yitwa Ari Tayari! Ese iyo ndirimbo muyumva gute? Ikizakubwira indirimbo zidaherekejwe n’umwuka wera ni uko uzumva maze nyuma y’iminsi micye ukabura aho zagiye. Ikindi kizakubwira bene izi ndirimbo ni uko ziba zifite umudiho udasanzwe!”

Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Aya magambo yababaje bamwe mu bahanzi n’abakiristu bari muri icyo gitaramo, kuburyo hari n’abahise bababara basohoka mu rusengero. Ibi byaje no kugera ku muhanzi Nsaguye Amiel wari Dubai ubwo ibi byabaga, ntiyabasha kwishimira uburyo Alexis Dusabe yamusebereje mu rusengero imbere y’imbaga y’abakirisitu, kuko we yumva umubano we n’Imana n’ireme ry’ibihangano bye bitamenywa n’umuntu ahubwo bizwi n’Imana akorera.

Nsaguye Amiel ari mu bahanzi banenzwe ko badakijijwe kandi ko badasenga

Nsaguye Amiel ari mu bahanzi banenzwe ko badakijijwe kandi ko badasenga

REBA HANO INDIRIMBO "ARI TAYARI"

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Nsaguye Amiel yagize ati: “Ntabwo niba usohoye indirimbo ari ngombwa ko abantu bose bayikunda kimwe ariko icyantangaje ni ukubona umuntu nk’uriya nemera ko anduta mu gukorera Imana, ajya imbere y’abakiristu kandi twese turi mu rugendo rumwe Databuja ari umwe ari Imana, akavuga ibintu nka biriya, biriya rwose ntabwo ari umuco mwiza... Niba avuga ngo igihangano nta mwuka wera ugiherekeje, aho nibajije niba wenda akoresha umwuka wera cyangwa niba umwuka wera ari wo waba umukoresha, niba abona mugenzi we afite igihangano kitarimo umwuka wera, yagakwiye kumusanga akamugira inama uko umwuka wera uboneka. Hagati aho rero njye numva Alexis Dusabe atari we ushaka umwuka wera ahubwo umwuka wera ni we umushaka akamukoresha”

Iyi ndirimbo "Ari Tayari" yanitiriwe album y'uyu muhanzi

Iyi ndirimbo "Ari Tayari" yanitiriwe album y'uyu muhanzi

Nk’uko Nsaguye Amiel akomeza abisobanura, we asanga Alexis Dusabe yaribeshye cyane kuko buri wese agira uko ashima Imana ye kandi akaba afite ubuhamya bujyanye n’inkomoko ndetse n’intego y’indirimbo ze. Aha yagize ati: “Hariya yaribeshye cyane kuko mfite imyaka 36, kugirango mbashe gukora album nyirangize ihagaze miliyoni zirenga ebyeri nyakuye ku ikofi yanjye ntabwo ari uko ndi umukire, ahubwo hari ubuhamya umuntu aba afite, yagombaga kunyegera ahubwo akabanza akambaza ati ese guhanga kwawe kugamije iki?  Kwaturutse he? Gushingiye kuki? Biriya bihangano njye nabikoze ari umubano wanjye nifitiye n’Imana kandi ni mu rwego rwo kuyishimira, kandi buri wese agira uko ashimira Imana ye. Njye ndumva rero nk’umwana w’umuntu ugiye guca urubanza ukagaya uko umuntu ashima Imana ye, uba ufite nawe ikibazo”.

Nsaguye Amiel ntiyashimishijwe n'amagambo ya mugenzi we Alexis Dusabe

Nsaguye Amiel ntiyashimishijwe n'amagambo ya mugenzi we Alexis Dusabe

Nsaguye Amiel asanga Alexis Dusabe akwiye kubanza agasobanukirwa umwuka wera akamenya n’uko akora mbere yo kumuvuga ku bintu by’abandi, akamenya neza ko umucamanza ahari kandi igihe cy’urubanza kitaragera, we ku giti cye akaba abona ntacyakoma mu nkokora ibihangano bye kuko guhanga kwe ari gahunda y’Imana kandi akaba yizeye Imana kurusha umwana w’umuntu.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mfaith9 years ago
    alex yarengereye cyane, wamugini buri muntu agira uburyo ashimamo imana ye pee
  • anonimous9 years ago
    Ahubwo mureke abahanzi biyita aba Gospel barangize isi ibyo byose iyo usomye Bible ubisangamo ahubwo abantu ntitwumva dusigaje kumvira AMABUYE kuko ngo nayo azatubwira.
  • agaciro9 years ago
    ariko rero byatewe nuburyo yabivuzeo ariko nubundi iyindirimbo nimbi bikabije le type ntago azikuririmba yagashatse ubundi buryo atangamo ubutunwa akareka abazi kuririmba bakabikora. ntibagaseabye abaririmbyi.
  • Uwimana cyriaque9 years ago
    Ubundi se ize meze gute? Aho gushyira hamwe mu gakorera Imana imwe mugusengeranir no kuzana benshi ku gakiza, mwajyiye muvyo guciranira imanza? Ntawabimeny aha bujya yabivuze anafite impamvu! Ibi rwose ntago ari byiza kubantu musangiye umurimo. Mujye mureka kuruhishya aba krisitu
  • 9 years ago
    Ariko umwuka wera nge numva tuwushaka atariwo udushaka.Imana idusaba gutera intambwe imwe 99 akaba ariyo ariko siyo ibanza ngo ikore 99 ngo imwe isigaye tuyitere.nitwe tubanza
  • Reader9 years ago
    Ok mbashije kureba iyi ndirimbo kuri youtube,wenda icyo nange mbonye nta professionalism irimo aliko umuntu afite gukora expression uko abyumva!Alexis Dusabe rero azasabe Amiel imbabazi kuko yamutanzeho urugero mu buryo buri direct kandi si byiza!ikindi kuko amurusha talent yamufasha kugera kure aho kumusebya no kumusenya!sawa
  • hum9 years ago
    Alexis yego uzi kuririmba kdi kuba indirimbo zawe zarakunzwe si uko hari ikiguzi kinini watanze n Imana yabihaye umugisha kko sindanongera kumva indirimbo zawe keretse zimwe za kera wasohoreye rimwe n umuyoboro. Rero reka kwita abandi ko badasenga cg badakijijwe kko nawe utangiye kubacira urubanza muri kimwe ntacyo ubarushije!! Ejo itazisanga ahubwo wahanantutse kubera kwishyira hejuru!umugani wabo niba hari icyo ubarusha ubegere ubagire inama... mwe yanenze ibyanyu mwihangane Imana niyo Nkuru kdi irabazi kuruta umwana w umuntu...
  • drogba9 years ago
    igihe turimo buri wese agomba gucunga izamu rye kuko abayobya abantu ni benshi kandi bakomeza kwiyongera,kandi benshi bashaka inyigisho zihuje n,irari ryabo.





Inyarwanda BACKGROUND