Kuri uyu wa 15 Kanama 2016 nibwo Chorale de Kigali yizihije isabukuru y’imyaka 50 imaze kuva ibayeho. Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali muri Katederali ya Saint Michel kuva saa yine za mugitondo, iyi korali ikaba yari kumwe n’inshuti zayo bari baturutse hirya no hino.
Nyuma y’igitambo cya Misa, habayeho kwiyakira no kwishimira uyu munsi w’amateka, abaririmbyi ba Chorale de Kigali basabana n’abakunzi babo. Muri uyu mwaka wa 2016 Chorale de Kigali yararikiye abakunzi bayo ko tariki ya 18/12/2016 ibafitiye ikindi gitaramo kidasanzwe bazanezererwamo cyane.
Chorale de Kigali ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011. Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n’ahandi. Ab’ikubitiro ni Prof Paulin Muswayili na Saulve Iyamuremye.
Ibirori by'isabukuru y'imyaka 50 ya Chorale de Kigali byahuruje imbaga
Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo. Kuva yashingwa Chorale de Kigali yagiye igira abahanzi b’ibihangange bazwi muri Muzika yanditswe mu manota, muri bo twavuga nka: IYAMUREMYE Saulve, NGIRUMPATSE Mathieu, HABYARIMANA Apollinaire n’abandi.
Kuva yashingwa kugeza n’uyu munsi, Chorale de Kigali ni imwe mu makorali akunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no mu karere. Ibirori byayo ndetse n’ibitaramo ikunze gukora buri mwaka, bikunze kwitabirwa cyane kugeza aho ahantu haba hateguriwe kubera igitaramo huzura abandi bagasubirayo babuze aho bicara n’aho bahagarara, akaba ariyo mpamvu iyi korali yasabye ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kuzashaka inzu ngari cyane yajya iberamo ibitaramo bigari ndetse icyo gihe basezeranywa ko bidatinze izaboneka.
REBA AMAFOTO UTABONA AHANDI Y'IBIRORI BY'ISABUKURU YA CHORALE DE KIGALI
Chorale de Kigali yabanje kwitabira igitambo cya Misa muri St Michel
Habanje kubaho igitambo cya Misa muri St Michel
Alex Nizeyimana umuyobozi wa Chorale de Kigali
Chorale de Kigali muri Misa naho yahimbaje Imana benshi barishima cyane
Abakunzi ba Chorale de Kigali batari bacye bari baje kwifatanya nayo muri ibi birori
Chorale de Kigali yaririmbiye abari muri Misa mu majwi yuje ubuhanga buhanitse
Wabonaga ko ibi birori byiteguwe neza mu mwanya uhagije
Abaririmbyi bayo mu majwi agororotse bashimishije abari aho
Chorale de Kigali imaze imyaka ibiri yitegura uyu munsi
Kwizihiza imyaka 50 bamaze byari ibyishimo bidasanzwe
Fidele Ndayisaba wahoze ari Meya Umujyi wa Kigali yitabiriye ibi birori
Nyuma habayeho gusabana buri wese afata icyo ashaka
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe Fidele Ndayisaba umukunzi wabo ukomeye
AMAFOTO: Moses Niyonzima/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO