RFL
Kigali

Igitaramo cya New Melody cyarijije benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/08/2015 12:37
0


Itsinda New Melody rigizwe n’abaturuka mu matorero atandukaye biganjemo urubyiruko, ryagaragaje urwego rwo hejuru rigezeho mu miririmbire yuje ubuhanga. Benshi mu bitabiriye igitaramo cyabo, bakozweho cyane, bamwe amarira abatemba mu maso kubera kunezerwa.



Ubwo bari mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana ariko kinagamije gufata amashusho y’indirimbo zabo mu muhango wabereye Kacyiru aho Solace Ministries ikorera, Itsinda New Melody risanzwe rizwiho kwigisha abantu kuririmba no kubatoza amajwi, ryagaragarijwe ko rikunzwe cyane naryo ryerekana urwego rwo hejuru rimaze kugeraho mu muziki. Abitabiriye icyo gitaramo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kanama 2015, bagize ibihe byiza cyane, buzura umwuka abandi amarira amatemba mu maso kubera kwizihirwa.

New Melody

Itsinda New Melody mu gitaramo cyakoze ku mitima ya benshi

New Melody

Benshi bakozweho cyane mu gitaramo cya New Melody choir

Nkurunziza Gedeon wabaye umujyanama wa Patrick Nyamitari, uyu akaba ari umuyobozi wa New Melody itsinda ry’abaririmbyi ribarizwa mu ishuri rya muzika ryitwa New Melody Industries yabwiye inyarwanda.com ko nyuma y’icyo gitaramo bakoze, mu minsi ya vuba bagiye gushyira hanze indirimbo z’amashusho.  Abajijwe impamvu bishyize hamwe ndetse niba bafite gahunda yo kuzashinga itorero, Nkurunziza yagize ati:

Twahuye kubwo kongera ubumenyi kugirango tubone uko tuzajya dufasha abandi baririmbyi tugatanga amahugurwa ku bantu batandukanye. Icyo tugamije ni ukugirango tugire abatoza benshi hanze, haboneke abaririmbyi benshi icyarimwe kandi beza. Kugeza uyu munsi turi ishuri rya muzika ntabwo turatekereza ko bishobora kuba byahinduka bikaba ikindi kintu, twumva ntacyo bidutwaye gukomeza kuba ishuri rya muzika. 

New Melody Ministries

Josue Shimwa(hagati) umwe mu bagize itsinda New Melody ni umutoza w'amakorali atandukanye yo muri ADEPR

New Melody

Itsinda New Melody rigizwe n'abaturuka mu matorero atandukanye

New Melody

Umuhanzi Bobo Bonfils(hagati) ni umwe mu bafashirijwe muri iki gitaramo

New Melody

Benshi bakozweho cyane amarira abatemba mu maso

Nyuma yo kuramya no guhimbaza Imana muri icyo gitaramo cya New Melody, haje gukurikiraho umwanya w’impanuro n’inama z’abafite ubunararibonye mu muziki.

Aime Uwimana

Umuhanzi Aime Uwimana yatanze impanuro ku baririmbyi

Umuhanzi Aime Uwimana umwe mu batanze ikiganiro, muri byinshi yatanze nk’inama, yasabye abaririmbyi kujya bafata umwanya bagasengera umurimo bakora. Ikindi ni uko bajya bumva ibihangano bya bagenzi babo bateye imbere mu muziki bakagira byinshi babigiraho.

ANDI MAFOTO YARANZE IKI GITARAMO CYA NEW MELODY 

Itsinda New Melody

Umuhanzikazi Rachel Rwibasira(iburyo) ni umwe mu bagize itsinda New Melody

New Melody

Benshi bahagiriye ibihe byiza

New Melody

Icyo gitaramo cyaranzwe n'ibyishimo n'umunezero

New Melody

New Melody

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki gitaramo nabo bakozweho cyane bajya mu mwuka wo kuramya Imana

Abanyamakuru

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki gitaramo nabo bakozweho cyane bajya mu mwuka wo kuramya Imana

New Melody

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi bari banyotewe no gutaramana na New Melody






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND