RFL
Kigali

Imvura yacunshumukiye mu gitaramo Patient yatumiyemo Sinach abantu bakwirwa imishwaro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2018 17:40
5


Ahagana isaa Kumi n'iminota 30, imvura yacunshumukiye i Remera ahari abantu ibihumbi baje mu gitaramo cya Pasika cyatumiwemo icyamamare Sinach. Haburaga iminota micye igitaramo cyigatangira ndetse na Mc ari we Ronnie na Juliet bari bageze kuri stage.



Ni igitaramo cya Pasika cyiswe Easter Celebration concert 2018 Panafrican Chapter kiri kubera i Remera muri Parkingi za Stade Amahoro. Imvura yaguye ubwo Dj Spin yari atangiye gususurutsa abantu avangavanga indirimbo zihimbaza Imana. Ni nyuma y'uko Mc Ronnie yari amaze kwakira umuntu watangije iki gitaramo mu isengesho.

Abantu benshi cyane bari bamaze kwinjira na cyane ko batangiye kwinjira Saa cyenda z'amanywa (aba mbere bahageze Saa munani), gusa ubwo imvura yari iguye abantu bose bahise bakwirwa imishwaro buri umwe yiruka ashaka aho ajya kugama. N'abari muri VIP nabo bavuye mu myanya yabo bariruka bajya kugama.

Patient Bizimana

Intebe zasigayemo ubusa

Abantu bikinze mu mahema ya MTN Rwanda, abandi bajya aho Coca Cola yashinze amahema, abandi bajya kuri stage, abandi barasohoka bajya kugama hanze ya Parikingi. Imvura yaguye kuva Saa kumi n'igice kugeza Saa kumi n'imwe n'iminota 45, gusa na nyuma yaho yakomeje kugwa ariko atari nyinshi,ariko nabwo byasabaga kuba ufite umutaka. Amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko iki gitaramo cyagomba gutangira Saa kumi n'imwe n'igice, gusa si ko byagenze kuko cyakomwe mu nkokora n'imvura.

Bamwe mu bamaze kuhageza bazwi cyane mu muziki harimo: Aimable Twahirwa, Israel Mbonyi, Tonzi, Aime Uwimana, Alain Numa, Kipenzi n'abandi. Ababyeyi ba Patient Bizimana n'abandi batumirwa b'abanyacyubahiro bari mu bahageze mbere y'uko imvura igwa. Nyuma y'aho imvura ihitiye, abantu basubiye mu myanya yabo abandi batari bakahageze binjira biruka basiganwa no gufata imyanya myiza. Saa kumi n'ebyiri zuzuye ni bwo igitaramo cyatangiye abantu bajya mu mwuka wo kuramya Imana. 

REBA AMAFOTO UBWO IMVURA YAGWAGA

Patient Bizimana

Abari bitwaje imitaka yabagobotse

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Buri wese yashatse aho yikinga

Patient Bizimana

Imvura yatumye abari muri VIP n'abari abasanzwe basangira ubwugamo intebe zisigara gutya

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Muri VIP ni uku hari hameze mbere y'uko imvura igwa

Patient Bizimana

Ababyeyi ba Patient Bizimana bahageze mbere y'uko imvura igwa

Patient Bizimana

Mc w'iki gitaramo ari we Roonie yari yageze kuri stage mbere y'imvura, gusa nawe yashyize hasi mikoro ubwo imvura yari iguye

Patient Bizimana

Aimable Twahirwa ubwo yinjiraga muri iki gitaramo mbere y'imvura

Patient Bizimana

Didace Munyaribanje mukuru wa Patient Bizimana nawe yahageze mbere y'imvura

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamana5 years ago
    Badusubize ayacu, ngo barasenze imvura ntizagwa? Badusubize ayacu
  • Gugu5 years ago
    None se simperuka Apotre Numa abaragurirako itazagwa? Byagenze gute?
  • hertier5 years ago
    kandi mwarayisengeye? GS mwagaragaye mujyemumenyako imana idakinishwa mwariye ayubusa kuki mwibona?
  • 5 years ago
    Hhhh, erega amafaranga baba baciye ntago ahuriye n'imiteguro. Bajye bakorera ahantu heza hatwikiriye..,
  • mb5 years ago
    patient mu kwezi kwa 4 imvura iba igwa ari nyinshi rwose ujye ushaka salle





Inyarwanda BACKGROUND