RFL
Kigali

AMAFOTO: Bosco Nshuti yatunguwe cyane mu gitaramo cye cya mbere yahuriyemo na Dominic Nic na korali Silowamu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2017 10:27
1


Bosco Nshuti ubarizwa mu itsinda rya New Melody rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye, ku nshuro ye ya mbere yakoze igitaramo cye bwite, cyitabirwa n’abantu batari bacye barimo n'ababyeyi be n’abandi bo mu muryango we.



Ni igitaramo yise ‘Ibyo ntunze live concert’ cyabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2017 kibera kuri ADEPR Kumukenke, akaba yagikoze mu rwego rwo kumurika album ye ya mbere. Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti yafatanyije na Dominic Nic Ashimwe na korali Silowamu asanzwe aririmbamo. Umuhanzi Alex Dusabe na we yitabiriye iki gitaramo. 

Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo ‘Ibyo ntunze’ yacuranze umuziki wa Live kimwe n’abandi baririmbyi bafatanyije muri iki gitaramo. Ni igitaramo cyishimiwe na benshi dore ko cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Bosco Nshuti yashimiye abahanzi bifatanyije na we, ashimira n’abantu bose bitabiriye igitaramo cye anashimira itangazamakuru. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bosco Nshuti yadutangarije ko yatunguwe cyane no kubona abantu benshi barimo abo azi n'abo atazi bitabira igitaramo cye yari akoze ku nshuro ya mbere. Tubibutse ko urusengero rwa ADEPR Kumukenke rwabereyemo iki gitaramo rwari rwakubise rwuzuye ndetse bamwe bakurikirana iki gitaramo bari hanze kubera kubura aho bicara mu rusengero. Bosco Nshuti arashima Imana yamwiyeretse. Yunzemo ko ibyo yabonye mu gitaramo cye, byamweretse ko ashyigikiwe n'Imana ndetse ko imbere he mu muziki ari heza. 

Reba amafoto y'uko iki gitaramo cyagenze 

Bosco Nshuti

Igitaramo cya Bosco Nshuti cyaritabiriwe cyane

Bosco Nshuti

Bosco Nshuti

Bosco Nshuti

Umuhanzi Bosco Nshuti kuri stage mu gitaramo cye cya mbere


Bosco Nshuti

Mushiki wa Bosco Nshuti yamufashije muri iki gitaramo

Bosco Nshuti

Bosco Nshuti

Abitabiriye iki gitaramo bifuje indirimbo ze barazitahanye

Bosco Nshuti

Dominic Nic yaririmbye muri iki gitaramo

Bosco Nshuti

Josue Shimwa wo muri New Melody choir

Neema Marie Jeanne

Neema Marie Jeanne ni we wayoboye iki gitaramo 

Bosco Nshuti

Bosco Nshuti

Korali Silowamu yafatanyije na Bosco Nshuti guhimbaza Imana

Bosco Nshuti

Abavandimwe ba Bosco Nshuti nabo bari bahari

Bosco Nshuti

Papa wa Bosco Nshuti yitabiriye igitaramo cy'umuhungu we

Bosco Nshuti

Ababyeyi ba Bosco Nshuti

Bobo Bonfils

Umuhanzi Bobo Bonfils yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umukunzi we Esther Ingabire

Peace Nicodeme

Uhereye ibumoso: Umuhanzi Clever, umunyamakuru Peace Nicodeme, umuraperi P Professor n'umuhanzi Sam Muvunyi

Alex Dusabe

Alex Dusabe na we yitabiriye iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pierre bikorimana6 years ago
    Akomerezaho tumurinyuma kandi IMANA imushyigikire murakoze





Inyarwanda BACKGROUND