Bosco Nshuti ubarizwa mu itsinda rya New Melody rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye, ku nshuro ye ya mbere yakoze igitaramo cye bwite, cyitabirwa n’abantu batari bacye barimo n'ababyeyi be n’abandi bo mu muryango we.
Ni igitaramo yise ‘Ibyo ntunze live concert’ cyabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2017 kibera kuri ADEPR Kumukenke, akaba yagikoze mu rwego rwo kumurika album ye ya mbere. Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti yafatanyije na Dominic Nic Ashimwe na korali Silowamu asanzwe aririmbamo. Umuhanzi Alex Dusabe na we yitabiriye iki gitaramo.
Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo ‘Ibyo ntunze’ yacuranze umuziki wa Live kimwe n’abandi baririmbyi bafatanyije muri iki gitaramo. Ni igitaramo cyishimiwe na benshi dore ko cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Bosco Nshuti yashimiye abahanzi bifatanyije na we, ashimira n’abantu bose bitabiriye igitaramo cye anashimira itangazamakuru.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bosco Nshuti yadutangarije ko yatunguwe cyane no kubona abantu benshi barimo abo azi n'abo atazi bitabira igitaramo cye yari akoze ku nshuro ya mbere. Tubibutse ko urusengero rwa ADEPR Kumukenke rwabereyemo iki gitaramo rwari rwakubise rwuzuye ndetse bamwe bakurikirana iki gitaramo bari hanze kubera kubura aho bicara mu rusengero. Bosco Nshuti arashima Imana yamwiyeretse. Yunzemo ko ibyo yabonye mu gitaramo cye, byamweretse ko ashyigikiwe n'Imana ndetse ko imbere he mu muziki ari heza.
Reba amafoto y'uko iki gitaramo cyagenze
Igitaramo cya Bosco Nshuti cyaritabiriwe cyane
Umuhanzi Bosco Nshuti kuri stage mu gitaramo cye cya mbere
Mushiki wa Bosco Nshuti yamufashije muri iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo bifuje indirimbo ze barazitahanye
Dominic Nic yaririmbye muri iki gitaramo
Josue Shimwa wo muri New Melody choir
Neema Marie Jeanne ni we wayoboye iki gitaramo
Korali Silowamu yafatanyije na Bosco Nshuti guhimbaza Imana
Abavandimwe ba Bosco Nshuti nabo bari bahari
Papa wa Bosco Nshuti yitabiriye igitaramo cy'umuhungu we
Ababyeyi ba Bosco Nshuti
Umuhanzi Bobo Bonfils yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umukunzi we Esther Ingabire
Uhereye ibumoso: Umuhanzi Clever, umunyamakuru Peace Nicodeme, umuraperi P Professor n'umuhanzi Sam Muvunyi
Alex Dusabe na we yitabiriye iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO