RFL
Kigali

''Gusoza kaminuza biri mu bintu bya mbere binshimishije mu buzima'' Juliet Tumusiime ukora kuri RTV-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2018 14:40
0


Tumusiime Juliet, umunyamakuru ukora kuri Televiziyo Rwanda (RTV) mu kiganiro 'RTV Sunday Live', akaba n'umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe yatewe no gusoza Kaminuza dore ko yahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018.



Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Juliet Tumusiime yaherewe muri Kenya impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Mount Kenya University aho yigaga ibijyanye n'Icungamari. Juliet Tumusiime uri kubarizwa i Nairobi mu birori byo gusoza kaminuza, yatangarije Inyarwanda.com ko gusoza Kaminuza biri mu bintu bimushimishije cyane mu buzima bwe. Yashimiye cyane abantu bamubaye hafi mu myigire ye. Yagize ati:

Gusoza kaminuza rero biri mu bintu bya mbere binshimishije mu buzima ndetse cyane, n'ubwo atari ho birangiriye kwiga ariko mbifashe nk'ishema kuri njye kandi nshimye Imana cyane kuba yarabanye nanjye kugeza kuri uyu munsi. Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiriye cyane. Ndashima Imana cyane cyane ndashima family yanjye, by'umwihariko brother Sam (Aravuga musaza we). Ndashima inshuti zanjye zose. 

Juliet Tumusiime

Juliet Tumusiime yasazwe n'ibyishimo byo gusoza kaminuza

Juliet Tumusiime yadutangarije ko we na bagenzi be bajyanye muri Kenya, bishimiye cyane uburyo bakiriwe n'abanya-Kenya mu gihe gito bamazeyo. Yagize ati: "Twishimiye service Kenya bahaye abana b'abanyarwanda." Uyu mukobwa w'imyaka 23 y'amavuko yabajijwe niba hari ibirori azakorera mu Rwanda mu gusangira no kwishimana n'inshuti ze, adusubiza agira ati: "After party muzayimenyeshwa nigaruka mu Rwanda."

Juliet Tumusiime

Yateguje inshuti ze n'abavandimwe be ko nagaruka mu Rwanda azakora ibirori

Juliet Tumusiime ni umukristo muri Miracle Centre i Remera ndetse ni umwe mu itsinda TLC riyobora kuramya no guhimbaza Imana muri urwo rusengero. Akiga muri Segonderi muri LDK, nabwo yari umukristo ubishinzemo imizi dore ko yari na pasiteri. Umwe mu bo biganye waduhaye aya makuru yagize ati:"Ewana yari umurokore ukaze sana, yari Maman Pasteur kandi baranamwubahaga"

Juliet Tumusiime ni bucura mu muryango w'abana 9 bavukana ndetse bose bakaba bakiriho. Afite umugisha wo kuba agifite ababyeyi be bombi bakaba batuye i Gahini muri Kayonza. Mbere yo gukora kuri Televiziyo Rwanda, yabanje gukora kuri Royal Tv mu kiganiro 'Power of Praise' (POP). Mu muziki, uyu mukobwa amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo; 'Tera intambwe imwe' ndetse n'indi nshya yise 'Waba usize iki'

ANDI MAFOTO

Juliet Tumusiime

Juliet TumusiimeJuliet TumusiimeJuliet TumusiimeJuliet Tumusiime

Ibyishimo ni byose kuri Juliet Tumusiime wasoje kaminuza

Juliet Tumusiime

Juliet hamwe na Miss Mount Kenya uri mu bitabiriye ibirori byabereye i Nairobi

Juliet Tumusiime

Juliet Tumusiime hamwe na bagenzi be basoje kaminuza,...Emmalito nawe ari mu byishimo bidasanzwe

Juliet TumusiimeJuliet TumusiimeJuliet TumusiimeJuliet TumusiimeJuliet Tumusiime

Juliet TumusiimeJuliet TumusiimeJuliet Tumusiime

Juliet Tumusiime hamwe na bagenzi be barimo n'impanga zitabiriye Miss Rwanda 2018,...birumvikana 'Selfie' ntiyari kubura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND