RFL
Kigali

Rev Dr Lucy Natasha watumiwe mu giterane '3 Days of Glory' yageze mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2018 23:33
0


Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018 ni bwoRev Dr Lucy Natasha yageze i Kigali aho yitabiriye igiterane 3 Days of Glory cyateguwe n'umuryango w’ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries.



Rev Dr Lucy Natasha watumiwe muri iki giterane, ni umuyobozi mukuru w'umuryango ukorera muri Kenya witwa ’Prophetic latter glory Ministries International and interdenominational outreach ministry’ utegura ibiterane by’ububyutse ndetse n’amahugurwa.

Yageze i Kanombe ari kumwe n'itsinda ririmo nyina n'abandi bakorana ivugabutumwa. Rev Dr Natasha yishimiye cyane u Rwanda by'akarusho yishimira uburyo yakiriwe neza n'itsinda ry'abo mu muryango Zoe Family Ministries. Nyuma yo kugera i Kanombe, yahise yerekeza kuri Serena Hotel aho agomba gucumbika.

Rev Lucy Natasha ubwo yari ageze i Kanombe

Iki giterane 3 Days of Glory kiratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018 gisozwe tariki 3 Kamena 2018. Kizajya kibera muri Serena Hotel i Kigali kuva Saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza Saa mbiri z’ijoro. Abahanzi batumiwe muri iki giterane hari: Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Ben na Chance, Billy Jakes, Guy Badibanga, Elyse Bigira na Barnabas. Healing Worship Team, Gisubizo Ministries na Zoe Worship team nabo bagomba kwitabira iki giterane.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018, hazaba inama igamije ububyutse. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Kuwa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 ku munsi wa kabiri w’iki giterane hazaba amahugurwa y’abagore n’abakobwa azatangira Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Sita z’amanywa, akazabera mu Ubumwe Grande Hotel kuva Saa Tatu za mu gitondo.

Zoe Family Ministries

I Kanombe bakiranywe urugwiro

Amahugurwa azibanda ku gushishikariza abagore gukunda Imana ndetse no kwihangira imirimo. Kwinjira muri aya mahugurwa, birasaba kuba ufite ubutumire. Ku mugoroba w’uwo wa Gatandatu hazaba inama igamije ububyutse. Ku cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo iki giterane kizasorezwa muri Kigali Serena Hotel.

Zoe Family Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na Esperence Buliza mu mwaka wa 2004. Iyerekwa ry’uyu muryango ryubakiye muri Yohana 3:16 havuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Ndetse no muri Yohana 10:10 havuga ngo “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.”

ANDI MAFOTO

Zoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family MinistriesZoe Family Ministries

Bamwe mu bagize Zoe Family Ministries

Zoe Family MinistriesZoe Family Ministries

Zoe Family Ministries

Igiterane cyatumiwemo Rev Dr Lucy Natasha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND