RFL
Kigali

Apotre Mignonne yatunguriwe mu giterane 7 Days of worship n'abana bato bamwifuriza isabukuru y'amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2018 22:51
0


Tariki 31 Gicurasi ni umunsi w'amavuko wa Apotre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family church. Ku isabukuru ye y'amavuko yo muri uyu mwaka, Apotre Mignonne yatunguriwe mu giterane '7 Days of worship' bamwifuriza isabukuru nziza.



'7 Days of Worship 2018' ni igiterane ngarukamwaka cyo kuramya no guhimbaza Imana gitegurwa na Women Foundation Ministries. Kuri ubu kiri kuba ku nshuro ya 8. Cyatangiye tariki 27/05/2018, biteganyijwe ko kizasozwa taliki 03/06/2018. Ni igiterane cyatumiwemo abaramyi bakomeye mu karere ari bo; Apotre Apollinaire Habonimana ndetse na Dudu T Niyukuri.

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018, iki giterane cyari kigeze ku munsi wacyo wa gatanu ari nabwo Apotre Mignonne yakorewe agashya n'abana bato cyane binjiye mu iteraniro bamutunguye nuko bamuririmbira indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Aba bana bato bari bahagarariye 'Departments' zose zo muri Noble Family church na Women Foundation Ministries, ni ukuvuga urubyiruko, abari n'abategarugori, abagabo, abinginzi, abaririmbyi n'abandi.


Apotre Mignonne hamwe n'abana bato bamukoreye 'Surprise'

Apotre Mignonne Alice Kabera wari ufite isabukuru y'amavuko yatunguwe cyane ibyishimo biramurenga, ashimira abana bato bamweretse urukundo anashimira ababigizemo uruhare bose. Umukobwa witwa Vanessa usanzwe ari umukristo muri Noble Family church, we na musaza we w'umuhanga cyane mu gushushanya, bashimiye by'umwihariko Apotre Mignonne ku bw'urukundo yaberetse akabasura akabaremamo icyizere cy'ejo hazaza. Bamuhaye impano y'ifoto ye yashushanyijwe na musaza wa Vanessa. 

Twabibutsa ko iki giterane kiri kubera ku cyicaro gikuru cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Imiryango iba ifunguye kuva saa kumi z'umugoroba kigatangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa Tatu z'ijoro. Kuri iyi nshuro ya 8, iki giterane gifite insanganyamastiko igira iti: "The Torn Cutain" ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze 'Umwenda watabuwemo' akaba ari amagambo aboneka mu gitabo cya Matayo 27:51."

REBA HANO AMAFOTO

Apotre Mignonne yakozwe ku mutima n'urukundo yeretswe n'abana bato

Uyu mwana muto cyane nawe yahaye impano Apotre Mignonne

Bamugeneye impano

Apotre Mignonne afatanya n'abana bato gukata umutsima

Bafashe ifoto y'urwibutso

Impano Apotre Mignonne yahawe ku isabukuru ye y'amavuko

Yahembukiye bikomeye muri iki giterane

Eric Kabera umugabo wa Apotre Mignonne

Apotre Mignonne yafashijwe bikomeye

Ni mu giterane cy'iminsi 7 yo kuramya Imana ugasabana nayo

REBA HANO ANDI MAFOTO

AMAFOTO: Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND